Uko umuntu atekereje ku bijyanye n’ibiribwa, ni ngombwa gutekereza cyane ku biribwa bituma umutima w’umuntu ukora neza bikawurinda indwara.
Umutima ni urugingo rukomeye cyane mu mubiri wa muntu, rushinzwe gutera amaraso, bigatuma atembera akajyana intungamubiri zo mu mafunguro tuba twafashe, mu bindi bice by’umubiri ndetse tutibagiwe umwuka wa “oxygene” duhumeka.Si byo gusa kandi mu gutuma amaraso atembera, amaraso atwara abasirikare barinda indwara ahantu hatandukanye mu mubiri ndetse akavana imyanda mu mubiri akayijyana aho igomba gusohokera. Indwara z’umutima zisa kwisonga imbere ya Cancer mu guhitana abantu benhsi ku isi
Nkuko bitangazwa na naturalnews.com ngo kutarya ibiryo byo mu nganda dusanga ahantu henshi mu maduka ahubwo umuntu akarya ibiryo by’umwimerere, bya ni byo bya mbere byatuma umutima wawe umererwa neza ndetse ukaba wirinze uburwayi bwawo butandukanye.
Dore ubwoko bw’ibiribwa icumi biza ku isonga mu kurinda indwara z’umutima
1.Epinard : ni imboga nziza cyane, épinard zikaba ziri mu bwoko bw’imboga bubiri bwonyine bubonekamo ibyo bita “coenzyme Q10”, twavuga ko ari intungamubiri zikomeye zituma umutima ukora neza ndetse zikawurinda kuba wakwangirika. Muri izi mboga kandi habonekamo izindi ntugamubiri nka “antioxidant, potassium vitamin, acide foilc, betaine…
2. Ibinyamisogwe: Birimo ibishyimbo, bikungahaye cyane ku ntungamubiri zirimo ibyubaka umubiri, kandi by’umwahariko bikagira amavuta make bityo bikarinda indwara zitandukanye z’umutima zikomoka ku mavuta menshi kandi mabi mu maraso. Mu zindi ntugamaubiri ziri mu binyamisogwe harimo calcium, fer, na potassium.
3. Amafi ya salmon: Aboneka mu biyaga n’imigezi bifite amazi akonje, akungahaye cyane ku mavuta ya omega -3 meza ku mubiri arinda indwara z’umutima.
4. Ubunyobwa: Ubunyobwa burimo intungamubiri nyinshi zirimo vitamins, amavuta meza akenewe n’umubiri, kandi agabanya andi mavuta mabi mu mubiri ya cholesterol, ashobora gutera indwara z’umutima ndetse akaba yaziba imitsi y’amaraso.
5. Ibijumba bitetse: Uretse kuba biryoha cyane ibijumba ngo birimo, intungamubiri nka vitamins A,C na ,E ndetse na beta carotene zirinda indwara zitandukanye harimo n’indwara z’umutima.
6. Tungurusumu: zituma umuvuduko w’amaraso utiyongera ndetse zikagabanya cholesterol mu maraso, zirinda indwara z’umutima, zigatuma umutima wawe umererwa neza.
7 .Chou fleur: Izi mboga ni nziza mu gihe umuntu aziriye mbisi cyangwa zitetse, ni bwo bwoko bw imboga bwonyine na epinards bubonekamo intungamubiri zitwa coenzyme Q10, zirinda umutima uburwayi butandukanye ndetse no kwangirika. Mu zindi ntungamubiri ziboneka muri Chou fleur harimo, vitamin C, acide folic, calcium, ndetse na beta carotene. Mu bindi biribwa byatuma umutima wawe umererwa neza harimo : Lentilles, ubwoko bw imboga zitwa Asparagus hamwe n’imbuto z inkeri.
0 comments:
Post a Comment