Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n’indwara y’ibiheri byo mu maso

Ikibazo cyo kurwara ibiheri byinshi byo mu amaso kizwi nk’ikibazo gihangayikishije abantu benshi ku isi cyane cyane urubyiruko kuko bituma ufite iki kibazo yumva atisanzuye ndetse akenshi bikamutera isoni zo kugera aho abantu benshi bateraniye ndetse byemezwa ko bishobora no kuganisha ku ukwiyahura, ariko kandi byatumye bamwe mu abacuruzi b’imiti n’amavuta ahindura uruhu bahazamukira kuko buri wese aba yifuza kutagerwaho n’iki kibazo.

Tuzi ko buri muntu wese mu kigero cy’imyaka aba arimo ashobora kurwara ibiheri byo mu maso ariko cyane cyane bikaba byibasira abakiri mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu, ibiheri biza kubera imihindukire y’imisemburo y’umubiri w’umuntu cyangwa bigaterwa n’agace k’uruhu bita « pilo sebaceous » kaba kagizwe n’umuzi w’ubwoya ndetse na « glands » zo mu ruhu bigakunda kwibasira mu maso kuko haba « sebaceous glands » nyinshi.

Tugarutse ku biheri biterwa n’imihindukire y’imisemburo bikunze kugaragara ku bakobwa bagitangira kujya mu mihango no ku bahungu bo mu kigero cyabo uretse ko nanone hari imwe mu miti ikoreshwa ikaba yagira ingaruka zo gutera ibiheri mu maso, muri iyo twavugamo nka « steroids, glucocorticoids » n’indi.

Ibiheri nanone ariko bishobora guterwa na bacteria yitwa Propionibacterium acnes, Staphylococal epidermidis, bikaba bivuze ko ushobora kwirinda ubu bwoko bw’ibiheri byo mu maso ukoresha isabune ifite ubushobozi bwo kwica izi bacteria dore ko byo biba binarimo amashyira kandi ukirinda kumena ibiheri kuko bishobora gutera inkovu zidakira mu maso.

Mu buryo bwo kwirinda kugira ibiheri mu maso, twabagira inama yo kugira isuku ihoraho yo mu maso , hagaragara kandi imwe mu miti ikoreshwa havurwa biriya biheri iyo ufite icyo kibazo yitabaje abaganga b’indwara z’uruhu aho kwihutira gukoresha amwe mu mavuta akenshi aba akozwe na products zishobora kugira ingaruka zirenze ho.

Mu bihugu byateye imbere hari uburyo bukoreshwa bwitwa « dermabrasion » aho bavanaho igice cy’uruhu rwo mu maso rufite ibiheri byinshi nyuma y’amezi hakazaza uruhu ruzima.

Ariko nanone ibiheri biterwa n’imihindukire y’imisemburo ku bakiri bato, bagombye kumva ikibitera ndetse bakabyakira dore ko bimara igihe gito kandi bakirinda gukoresha amwe mu mavuta atukuza kuko bashobora kwica uruhu rwo mu maso kandi rupfa vuba bikana bitakoroha kurugarura.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo