Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

NYUMA YO GUHUZWA NA INTERNET, BABANYE BAMAZE KOHEREREZANYA E-MAIL ZISAGA 4500

Internet ikomeje guhindura ubuzima bw’abatari bacyeya mu rukundo no mu mikundire aho benshi bemeza ko abahuzwa nayo bashobora kuba babana cyangwa se ko bidashoboka kubaka urugo mwarahujwe nayo. Scott na Nicole bo, interineti yababereye umuhuza mwiza babana nyuma yo kohererezanya ibihumbi mirongo ine na bitanu by’ubutumwa (45000)bunyuze kuri internet buzwi ku izina rya e-mail. Nk’uko tubikesha urubuga rwa gentside.com, Scott na Nicole bahuye mu mwaka wa 1998 hahuriye kuri yahoo chat batangira kwandikirana ndetse no kwishimira cyane ubucuti bari batangiye kubaka. Imyaka yarihiritse baganirira kuri interineti ariko nta numwe uhura n’undi dore ko bari batarigeze bahura n’umunsi numwe ariko urukundo rukajya mbere.

Icyababaje buri umwe muri bo ni uko, nyuma y’igihe baraburanye, umwe ajya ukwe n’undi ukwe bongera kubaho batandikirana na gatoya ari Nicole cyangwa Scott ntawe uzi amakuru y’undi. Nyuma y’imyaka 11 bamenyanye, hari muri 2009, nibwo Nicole yanditse ubutumwa abusiga ku rubuga rwa internet rwitwa "Craiglist” yizera ko umukunzi we Scott yazabugeraho akabusoma. Ku bw’amahirwe Scott yarabubonye mu kubusoma yibuka urukundo n’ibihe byiza hagati ye na Nicole bityo muri uyu mwaka, I Las Vegas, babashije gusezerana kubana akaramata nyuma yo kohererezanya ubutumwa busanga ibihumbi mirongo ine na bitanu (45000) bwa e-mail kuva bamenyana kugeza basezeranye kubana akaramata.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo