Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Abapfubuzi: ni bantu ki? Bakora iki? Babaho kubera iki?

Muri iyi minsi ijambo "Abapfubuzi" rikunze kumvikana cyane mu Rwanda ariko mu migi by’umwihariko. Benshi ntibabivugaho rumwe ariko kandi hari n’abatemera ko babaho ndetse n’abatumva abo aribo.

Ibi ntibishatse kuvuga ko ari insoresore nto kuko ngo hari n’aho usanga ari abasore b’ingagari ariko nyine ni udupfizi kuko badakora ibikwiye indangagaciro z’umuco wacu.

Ku bijyanye n’ubushakashatsi butandukanye, abapfubuzi ngo usanga ari abasore bateye neza, b’ingufu kandi bafite ubuhanga mu byo gutera akabariro, dore ko ngo bamwe usanga baranabigize umwuga. Aba basore rero ngo bazwiho kubyuka bakora imyitozo ngororangingo ituma bagira ingufu n’ibigango maze ubundi bakambara bakaberwa ubwo ngo akazi bakakajyaho nk’abandi bose bafite icyo bakora kandi kibatunze.

Abagore bakenera aba bapfubuzi ngo baba babaha agatubutse dore ko ngo icyo baba bashinzwe ari ukubanezeza byimazeyo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ibi ngo bikaba biterwa n’uko abagisiabo babo baba batabasha kubashimisha uko babyifuza aribyo bita kubapfubya maze abo ba kabuhariwe nabo bagashyiraho akabo bakabashimisha kakahava.

Abagore batari bake ariko ngo bafite amikoro afatika, usanga bazi aho basanga izi nsoresore, bagahana gahunda bakavugana amahoteli bahuriramo maze bakabakemurira ikibazo abandi nabo bakabaha akayabo k’amafaranga atuma babasha kwibeshaho neza bityo bagashobora gukomeza kujya bakora umwuga wabo neza.

Nk’uko ubushakashatsi bufatika byabigaragaje, abo bapfubuzi ngo ingo bagezemo kaba kabaye kuko ngo nta mugore ushobora kuryamana nawe ngo nyuma abireke bitewe n’uko ngo aba yagerewe ku ngingo uko abyifuza.

Nk’uko bigaragara rero abo bapfubuzi bafite uruhare mu isenyuka ry’ingo nyinshi, ariko cyane cyane Iza bamwe nyine batita ku bagore babo.

Umuti w’ibi bikorwa bigayitse rero ukaba ari uko abagore babasha kwita ku bagore babo nk’uko bikwiye, ariko na none niba umugore atabasha kunezezwa n’umugabo we uko abyifuza, yagakwiye kumwegera bakigira ikibazo hamwe bityo bakanagishakira umuti uhamye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo