Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Amabanga 10 yo kubaka urugo rwiza

Kugira urugo rwiza ntibyizana ahubwo buri wese mu muryango arabikorera, yaba umugabo, umugore ndetse n’abana. Dore amwe mu mabanga yagufasha kwiyubakira urugo rwiza:

1.Urukundo
Urukundo ntirukabure mu rugo rwawe. Ijambo ‘ndagukunda’ rijye rikoreshwa kenshi, ntirigaharirwe iminsi ya mbere yo kubana gusa kuko niyo warakaranije n’umufasha wawe mugomba kwiyunga nyuma yaho rya jambo ‘ndagukunda’ rikongera rikanezeza urivuga ndetse n’uribwiwe.
Urukundo kandi rugomba kugaragarira no mu bikorwa, ugerageza gukorera mugenzi wawe ikimunezeza utanibagiwe bimwe mu byo wajyaga umukorera mutarabana.

2.Umunezero
Gutera urwenya ndetse no gushimishanya byongera ubucuti mu muryango, bikanatuma murugo hazamo umunezero, mugaseka ndetse buri wese akishimira kuba iruhande rw’undi kuko aba aziko bimutera ibyishimo n’akanyamuneza.

3.Ibiganiro
Ibiganiro hagati y’abashakanye ni imwe mu nkingi zo kwubaka urugo rwiza. Ibikorerwa mu rugo bigomba kubanza kuganirwaho n’abashakanye ndestse niba bireba abana, rimwe na rimwe igihe ari ngomwa, nabo bakagira umwanya wabo muri icyo kiganiro. Niba hari ikibazo mugomba kwicara mukakiganiraho mukagishakira umuti hamwe.

4.Ukuri
Kubeshya ni bibi cyane mu muryango kuko iyo ukuri kugaragaye bitera amakimbirane. Kubwizanya ukuri bizanwa no kwizerana hagati y’abagize umuryango, bigatuma umwe abwira undi ibanga rimuri ku mutima bityo umunezero n’ikizere bigataho mu rugo rwanyu.

5.Imbabazi
Ngo ntazibana zidakomanya amahembe, buri wese bishobora kumushyikira ko yakosa cyangwa se akababaza mugenzi we mu buryo butandukanye. Kwemera ikosa ndetse ukanarisabira imbabazi bitanga amahoro mu muryango bikanakuraho uburakari bw’awakoserejwe. Uwakorewe ikosa nawe agomba gutanga imbabazi, kuko mugenzi we aba atari umumarayika ngo abe yamera uko abyifuza kwose.

6.Kubahana
Buri wese aba agomba kubaha undi, akubaha ibitekerezo bye ndetse n’imyumvire ye kuko agasuzuguro ,cyane cyane ku mugore usuzugura umugabo we, ari imwe mu mpamvu ituma urugo ruzamo umwiryane ndetse bikaba byatuma usuzugurwa ajya kwirebera abamuha agaciro.

7.Kwiyakira no kwakira mugenzi wawe
Akenshi iyo umuntu amaze kurushinga hari ibishobora guhinduka ku mubiri we, nko kubyibuha, gusaza,… ntago mugenzi wawe azahora ameze nk’uko mwamenyanye ameze igihe yari akiri muto ahubwo ugomba kumenya ko izo mpinduka zabaho, ibyo ntibibe impamvu zo guca inyuma uwo mwashakanye ngo ujye kwirebera ahandi,byaba byiza mukarwanya ibishoka,urugero mugakora nka siporo igihe mudashaka kubyibuha.

8.Kwiyitaho no kwita kuri mugenzi wawe

Kugera mu rugo ntibivuze ko uba warashyikiriye ngo urekeraho kwiyitaho. Isuku kuri buri wese ni ngombwa, ukiyitaho uko bigushobokeye kwose bitewe n’ikigero ugenda ugeramo kugirango ukomeze guhesha ishema mugenzi wawe. Kwita kuri mugenzi wawe nabyo birakenewe kuko ari kimwe mu bimenyetso by’urukundo uba umufitiye.

9. Kwita ku bana
Buri wese aba agomba kugira uruhare mu kwita ku bana mwabyaranye. Guharira umwe mu bashakanye kurera abana bituma urukundo rugabanuka kuko ibyo gukora bimubana byinshi bigatuma yita kubana gusa akibagirwa umufasha we, ndetse bikanatuma ariwe abana bikundira kuruta undi. Nyamara gufashanya bituma abana banezererwa ababyeyi bombi bikanatuma buri wese abonera undi umwanya.

10.Gutera akabariro
Guhuza ibitsina mu bashakanye ni inkingi ndasimburwa kandi ikomeye yo kugira urugo rwiza ariko bigakorwa harimo urukundo, ubwumvikane n’ubushake.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo