Ni kuri icyi cyumweru mu gihugu cya Zimbabwe, aho umugabo w’imyaka 28 yatawe muri yombi ashinjwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’indogobe mu gihe we yemeza ko ari umwari wigurisha yari yaguze amadorari 25 y’amanyamerika mu joro rimwe.
Ubwo yisangaga ku biro bya polisi mu gitondo cyo ku cyumweru cy’itariki ya 23/10/2011, Sunday Moyo, nyiri guhura n’iryo shyano yatangarije ibiro bya polisi byamutaye muri yombi, ko yari mu runywero mu mugi wa Zvishavane mu birometero 300 mu majyepfo y’umugi wa Harare aho yaguze indaya amadorari 25 ku ijoro rimwe n’ubwo bitamugendekeye uko yari abyiteze.
Uyu mugabo ngo yatangajwe no kubona mu gitondo ari mu maboko ya polisi aho yamushinjaga kuba yamufatiye mu cyuho ari mu mibonano mpuzabitsina n’indogobe kandi bitemewe n’amategeko.
Nyiri gufatirwa mu cyuho, Sunday Moyo, we yemeza ko ari umukobwa mwiza yari yaguze ngo bararane, bityo akaba ariwe wahindutse iyo ndogobe bamusanganye nayo.
N’ubwo umukobwa yari yaguze yamuhindukanye indogobe, Sunday Moyo we yemeza ko kugeza magingo aya agikunze uwo mukobwa n’ubwo yahindutse indogobe. Yatangaje abantu mu magambo akurikira “ Nemera ko nanjye ndi indogobe. Sinzi ibyambayeho kuva nava mu kabari, ariko mu by’ukuri ndumva natwawe roho n’iyi ndogobe”. Ibi yabitangarije ikinyamakuru cya leta cyitwa The Herald.
Sunday Moyo, arahamwa n’icyaha cyo kugirana imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa n’ubwo urukiko rwasabye ko yakorerwa ibizamini bagasuzuma ubuzima bwe byo mu mutwe bakareba koko niba aterereye.
Baza Shangazi
Urwego News
Zimbabwe-umugabo yikundiye indaya….mu gihe gito imuhindukana indogobe
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment