Benshi cyane bemera ko urukundo ari kamere kandi ko rubaho rukanaryoha kuri bamwe bikaba iby’iteka ryose naho ku bandi bikaba ari iby’igihe gitoya. Ku mpuguke mu buzima bw’ubwonko, Lucy Vincent, mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa interineti rwitwa psychologie.com, yemeza ko urukundo rwa kamere rutarenza imyaka itatu.
Mu mubano wa babiri buri wese akenera kundi icyo ataremanywe.
Nk’uko Lucy Vincent ,uzwi cyane ku nyandiko ku byerekeye na kamere y’ubwonko bwa muntu n’imikundire, yabitangarije psychologies.com, ubwonko bwa buri umwe bumwereka icyo adafite kandi acyeneye kugirango arusheho kubaho anezerewe.
Nk’umugabo, bumwereka cyane ko acyeneye umugore, aho bumwereka ko igitsina cye kitihagije gikeneye icyo bidasa. Si ku gitsina gusa kuko ubwonko bwereka buri umwe icyo abura mu rwego rw’imitekerereze n’imikorere.
Ngiyo impamvu usanga abagabo bakururwa n’utujwi dutuje twa gikobwa, uburanga, uruhu ruhehereye n’ibindi bidakunda kuboneka ku bagabo.
Umugore we usanga icyo yimirije imbere cyane ari umugabo uzabasha kumurengera mu rwego rwose rw’ubuzima. Aha usanga umugore ubwonko bumwereka cyane umugabo uzabasha kumufasha kubona icyo yifuza cyane cyane mu rwego rw’umutekano ariho usanga abagore cyane bakunda abagabo bafite ibituza kandi koko bibisore.
Usibye kurengerwa mu byerekeranye n’umutekano, Lucy Vincent atangaza ko burya umugore aba yifuza n’umugabo ufite ku butunzi, kuko aba acyeneye no kumenya ko atazahungabanywa n’ubucyene.
Icyifuzo kiba gituye ubwonko bwa buri umwe mu mibanire ya bombi, ni ukororoka. Ibi umugore ntiyabyishoboza ndetse n’umugabo nawe ni uko, nacyo ni kimwe mu byingenzi bituma ubwonko busunikira umuntu kubana na runaka.
Umugabo atandukanye n’umugore mu gutanga umusanzu wo kororoka
Umugabo ahorana ubushobozi bwo kubyara mu masohoro ye aho buri munsi aba afitemo miliyoni irenga y’intanga ngabo. Ibi bitandukanye cyane no ku mugore, aho umugore agira intanga ngore imwe buri kwezi.
Ibi bituma hagaragara itandukaniro cyane mu myiteguro yo kubyara no mu mibarire yo kubyara kuko buri umwe atandukanye n’undi mu bushobozi bwo kororoka.
Mu ibyara ry’umugore, umugabo atanga umusanzu umwe gusa wo gutera inda, mu gihe umugore ayisama, akayitwita(arera umwana munda) amezi icyenda yose kandi akazaba ari nawe uribwa n’ibise mu gihe cyo kubyara.
Ubwonko bw’umugabo butuma iteka ajijinganya niba koko umwana wavutse ari uwe
Nk’uko Lucky Vincent yakomeje abisobanurira urubuga psychologies.com, umugabo niyo yabyirengagiza burya ikibazo cyo kwibaza niba umwana ari uwe ntikibura kabone nubwo yaba abana n’umugore we neza.
Biri muri kamereye ariko cyane cyane bigatsindagirwa n’uko we yiyiziho ubushobozi asangiye n’abandi bagabo bwo kuba yatera inda kenshi kandi n’abandi bagabo nabo ari uko.
Nyuma yo kubyara, umugabo aba afite icyo yishyuza umugore n’umugore nawe afite icyo yishyuza umugabo.
Kuko umugore yamaze igihe kirekire afite umutwaro wo kurera intanga mpaka igihe cyo kuvuka kigeze, umugore mu gihe abyaye aba yishyuza umugabo ubushobozi bwo kumwitaho we n’umwana.
N’ubwo bigenda bihinduka umugore nawe abasha gukora akazi kose kandi akagira umutungo ku giti cye, acyenera ku mugabo ubushobozi bwo kumurengera no kumwitaho we n’umwana we kuko baba bagaragara nk’abanyantegenkeya.
Umugabo we icyo aba yishyuza umugore we ni ukumwitira ku mwana, kumumenyera isuku n’ibindi nkenerwa nko kugaburirwa n’ibindi. Ibi ntibikuraho ihame ry’ubwuzuzanye nubwo ariko ubwonko buba bubitegeka.
Nyuma y’uko umwana avuka, ubwonko bwemeza bombi ko umwana namara kubasha kugira icyo yikorera niyo cyaba gitoya umubano wa babiri uzaba utagikenewe
Nk’uko twatangiye tubivuga, Lucky Vincent yemeza ko ubwonko bubwiriza umuntu gukunda igihe cy’myaka itatu. Icyo ni igihe ise w’umwana aba yaramurengeye ndetse na nyina akamurera kandi akamwitaho.
Iyo umwana asigaye abasha kwihereza icyintu runaka, akagira icyo yahigika kimubangamiye, ubwonko bwa buri umwe mu babyeyi, butangira kwereka buri umwe ko bitakiri ngombwa cyane ko babiri bagumana kugirango babane barera uwo mwana.
Aho niho usanga umugore yihitiramo umwana umugabo akamwibagirwa cyangwa se ugasanga umugabo yifitiye ibindi ahugiyemo utamubaza ngo umugore bite. Akenshi ibyo biba iyo umwana amaze kugira imyaka itatu.
Wabigenza ute rero kugirango urukundo rurambe rurenze iyo myaka itatu
Ubwonko bwa muntu, bushobora kurushaho kwerekwa ko bukeneye umubanyi na nyuma y’iyo myaka. Aha twavuga cyane bitewe n’uburyo uwo mubanyi aba yigaragaza imbere y’uwo wamuhisemo babyaranye.
a)Imibonano mpuzabitsina
Imibonano mpuzabitsina ikozwe neza ku bashakanye ni rimwe mu banga rikomeye rituma buri umwe, ubwonko bumubwirako kubaho adafite uwo mubanyi we byamubera inzira y’umusaraba.
b) kuganira
ibiganiro biryoshye bituma ubwonko bw’umubanyi burushaho guha agaciro umukunzi bityo bukumvisha nyirabwo ko agiye kure y’uwo mukunzi we umuganiriza yazicwa n’irungu.
C) Guteteshanya
Iyo nayo ni ingingo ikomeye yemeza ubwonko ko bugomba kuguma kuri uwo mubanyi, dore ko akenshi benshi muri iyi si baba babona ari ntawe ubitayeho. Bityo rero hari ukwitayeho kandi abikwereka ntiwarota umwitesha.
d) Kumenya neza impamvu ukunda kandi wahisemo uwo
Benshi cyane barakunda ariko urukundo kugirango rube akaramata, ni ngombwa cyane kumenya neza ku buryo bwimbitse impamvu wahisemo uwo ukunda.
Nubwo urukundo ari impumyi, iyo utazi neza uwo ukunda n’impamvu umukunda, imibanire yanyu iba ishobora guhungabana mu gihe gitoya gishoboka.
Ni ingenzi rero kumenya ko urukundo atari iteka ibintu bisa nka za progaramu za mudasobwa aho ibintu bigenda gutya cyangwa kuriya. Nyuma y’iyo myaka itatu, birashoboka cyane gukomeza gutoza ubwonko bwa buri umwe ko kubana n’undi bikenewe kandi mukagenda murushaho kubaho mwishimye.
0 comments:
Post a Comment