Benshi cyane batekereza ko kureba filimi z’abakora imibonano mpuzabitsina bishobora kubafasha gukora neza imibonano mpuzabitsina no kubihugukirwa neza mu buryo bwo kuyitunganya.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa gentside.com, Maria Robinson n’izindi mpuguke mu byerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe bemeza ko amafilimi y’abakora imibonano mpuzabitsina ari imwe mu isoko y’ibibazo bikomeye harimo n’indwara y’uburemba.
Nk’uko izo mpuguke zabigaragaje, ngo ubu ikibazo cy’ihungabana ry’ubuzima myorororokere ku batuye isi batari bacye kigenda gikura cyane cyane bitewe n’amafilimi y’abakora imibonano mpuzabitsina agenda asakara kandi yitabirwa kurebwa n’umubare w’abatari bacyeya hirya no hino kwisi cyane cyane urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka makumyabiri.
N’ubwo benshi batabizi, amafilimi nkayo ntabwo afasha umuntu gukora neza imibonano mpuzabitsina kuko n’ubwo ashobora kubonekera ubuntu cyane cyane kuri interineti ari nk’uburozi bukaze bumunga ubushobozi bwo gutera akabariro neza.
Kureba ayo ma filimi bitoza ubwonko gukunda no kurarikira kwirebera ababikora muri izo filimi ariko ugatangira kubihirwa no kuba wakora imibonano mpuzabitsina n’umuntu.
Kubera ayo mafilimi, imyanya ndangagitsina ntikorana neza n’ubwonko aho bishobora gutera kutaryoherwa bihagije mu mibonano mpuzabitsina bivamo kutarangiza cyangwa se kutarangiza bigoranye cyane ku mpande zombi. Aha havugwa abantu bose baba abagabo cyangwaabagore
Gukira ingeso yo kokamwa no kureba poronogarafi birashoboka n’ubwo bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu ntangiriro zo kwivura nka" Kudasinzira, kumva ufite umunabi, kugira ubwoba utazi aho buturutse, kwiheba, Kutabasha gutuza ngo ugire icyo ukora ndetse no gusa n’umurwayi w’ibicurane"
Nk’uko Maria Robinson n’itsinda bakoranye ubwo bushakashatsi bakomeje babivuga kureka iyo ngeso ni urugamba rutoroshye ku wamaze korekwa no kureba izo filimi, kandi ni ingenzi cyane kwinjira muri urwo rugamba rwo kuzisezerera ubuzima butarangirika bikomeye ngo bibe byageza no gutera uburemba butewe no guhurwa imibonano mpuzabitsina nyirizina.
Baza Shangazi
Urwego News
Ubushakashatsi-Amafilime y’abakora imibonano mpuzabitsina ngo yaba atera uburemba
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment