Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara yo kujojoba ishobora kwirindwa

Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara yo kujojoba "Fistula” yibasira abagore, bavuga ibiyitera bakanatanga inama y’uburyo yakwirindwa.

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akaba n’inzobere mu kuvura iyi ndwara, Dr Hategekimana Theobald avuga ko iyi ndwara iterwa no gutinda ku bise kuko iyo umwana avuka anyura mu myanya myibarukiro .

Uko gutinda kuvuka ngo bituma umwana abyiga uruziga rw’amagufa (Bassin) uwo mwanya ugakweduka ukitsindagira kuri ayo magufa, bityo ntihagere amaraso bigatuma habora hagatoboka akayira gahuza imyanya myibarukiro n’umuyoboro w’inkari cyangwa urura runini.

Iyo umwana yamanutse cyane bikaba ngombwa ko akuruzwa ibyuma (Forceps) cyangwa umubyeyi akabagwa (Césarienne) nabyo bishobora gutuma ya myanya yatsindagiwe n'umutwe ikomereka hagacika akayira.

Mukagasana Clémentine, umuganga ukurikirana abagore bafite ikibazo cyo kujojoba mu Bitaro bya Kibagabaga, yongeyeho ko indwara yo kujojoba ishobora no guterwa n’izindi mpamvu nk’ihungabana, impanuka zitandukanye, hamwe n’indwara zo mu myanya ndagangagitsina.

Ku bijyanye n’uko abagore bakwirinda indwara yo kujojoba, Dr Theobald avuga ko icyambere ari ukwisuzumisha kenshi ku bagore batwite, kubyarira kwa muganga kandi bakagerayo ku gihe, naho abakobwa bakirinda kubyara bakiri bato kuko nabyo bashobora kubakururira iyi ndwara.

N’ubwo iyi ndwara ikomeje kwibasira abagore, Leta y’u Rwanda nayo yahagurukiye kuyirwanya no kwita ku bayirwaye ibashakira abaganga, nk’inzobere z’Abanyamerika zituruka mu Muryango Mpuzamahanga wita ku gore aho ziza mu Rwanda nibura 3 mu mwaka. Muri iyi minsi, ngo abo baganga bakaba bari mu gikorwa cyo kuvura abafite ikibazo cyo kujojoba bagera kuri 250 mu Bitaro bya Kibagabaga.

Related Posts by Categories



1 comments:

John F. Fortune said...

do you want to have more fung. You can visit my site and get luck with tool call as keo nha cai vietnam https://topvnbet.com/keo-nha-cai/

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo