Abashakashatsi bo mu gihugu cya Noruveje bakoze inyigo ku ngaruka zo kunywa itabi basanga rigira ingaruka nyinshi ku bagore barinywa kurusha abagabo.
Muri ubu bushakashatsi bwasohotse kuri uyu wa 03 Gicurasi 2013 mu kinyamakuru Clinical Endocrinology & Metabolism, habajijwe abagera ku bihumbi 600,000, aho basanze ibyago byo kurwara kanseri ituruka ku itabi biri hejuru ho inshuro ebyiri ku bagore ugereranyije na bagenzi babo b’abagabo.
Ku bagore banywa itabi, ubushakashatsi bwagaragaje ko ibyago byo kurwara ari 19% mu gihe ku bagabo bingana na 9%.
Nubwo bimeze gutya ariko, ku mpande zombi birumvikana ko kutanywa itabi bigabanya ibyago byo kwandura indwara nka kanseri, umutima, ibihaha n’izindi ndwara zikaze.
Nk’uko bitangazwa n’umushakashatsi ku ndwara ya kanseri, Sarah Williams, mu bakoreweho inyigo basanze abagera ku bihumbi 4000 bafite kanseri, cyane cyane abagore batangiye kunywa itabi ku kigero cy’imyaka 16.
Inzobere zo mu itsinda ryo muri Kaminuza ya Tromso ziratangaza ko ubu ari bwo bushakashatsi bukozwe ku nshuro ya mbere hagamijwe kureba ikinyuranyo hagati y’umugabo n’umugore ku bijyanye no kwandura kanseri.
Nubwo ariko ngo nta wakwirengagiza impamvu zinyuranye zatera kanseri harimo inzoga ndetse n’ibiribwa bikorerwa mu nganda, abagore bagaragayeho imbaraga nke z’umubiri mu guhangana n’ubumara bw’itabi.
Kugeza ubu, nubwo abahanga bavuga ko umugore unywa itabi yarwara cyane kurusha umugabo ntiharamenyekana neza impamvu itera iki kinyuranyo.
Mu gushaka impamvu, itsinda ryo muri Kaminuza ya Australia ryegereye urubyiruko rwatangiye kunywa itabi ku myaka yo hasi aho basanze n’ubundi mu bana b’ingimbi 1000 bagaragaza itandukaniro hagati y’abahungu n’abakobwa.
Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi akanabuyobora, Chi Le-Ha, yagize ati: "Umubare munini w’abagore bakunze guhitanywa n’indwara y’umutima, aho umwe muri batanu usanga anywa itabi ariko nanone guhagarika kurinywa bigabanya ibyago byo kwandura indwara nka kanseri.
Mu bagore barenga Miliyoni bakoreweho ubushakashatsi nyuma yo kureka itabi mu myaka ya za 30, basanze baba birinze indwara zifitanye isano no kunywa iryo tabi, ni ibintu bizwi ko kunywa itabi biganisha ku byago byo kwandura indwara zirimo amoko 14 ya kanseri.
Inzobere mu buvuzi bw’umutima yo mu kigo British Heart Foundation, June Davison, yatangaje ko bagiye gukora ubundi bushakashatsi bwimbitse ku ngaruka z’itabi ku muntu barinywera iruhande we atarinywa.
Baza Shangazi
Urwego News
Ingaruka zo kunywa itabi zibasira abagore kurusha abagabo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment