Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Abagore barindwi ku icumi bafite ingeso yo kwikinisha

Ubushakashatsi bwakozwe n’uwitwa Philippe Brenot mu gihugu cy’u Bubiligi ngo bwasanze abagore bagera kuri 3000 bikinisha.

Kwikinisha nk’igikorwa kidatera ugikora isoni


Uyu muhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ngo mu bushakashatsi bwe yifashishije ibibazo aho mu bagore 3404 ariko bashobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo , aho buri wese yasubizaga mu ibanga ibibazo. Aba bagore rero ngo abenshi wasangaga bibanda kukuba ngo imibiri yabo itabatera isoni ugereranyije no kuba bajya gusaba umugabo kubafasha muri iki gikorwa.

Topsante dukesha iyi nkuru ivuga ko ngo abagore 68% ari bo biyemereye ko bikinisha kandi ngo babhikora kenshi bumva ntacyo bibatwaye, aho ngo abenshi usanga bashobora kwikinisha inshuro nyinshi mu kwezi nka 30%, cyangwa se inshuro imwe mu kwezi, Ikindi kandi ngo ntibakenera ibindi bintu byo kubafasha nka film z’imibonano mpuzabitsina n’ibindi ; ngo ahubwo ibitekerezo byabo ni byo bifashisha.

Ese kwikinisha bibamarira iki ?

Ikintu ngo abagore benshi bibandagaho ngo ni ukwishimisha, ikindi ngo bumva bibafasha kwimenya bakamenya ibice byabo bishobora kubafasha kwishima mu gihe babonye uwo bafatanya gutera akabariro, ndetse ngo no kudatakaza igihe bashaka ababafasha rimwe na rimwe ngo ntibanababone cyangwa se bakabumvira ubusa.

Gusa ariko n’ubwo aba bagore bakoreweho ubu bushakashatsi bo bumva bibafitiye akamaro, urubuga rwa internet sitefeminin.com rwo ruvuga ko ibi bishobora gutuma umugore yikomeretsa imyanya myibarukiro imwe n’imwe ndetse ngo bitewe n’uruhare bigira mu kwangiza ubwonko ngo bishobora gutuma umugore yumva ntacyo igitsinagabo kikimumariye mu buzima bwe. Ikindi ngo hari ubwo umugore asigara nawe yarihaze atacyita ku biranga ubwiza bw’umugore nk’umusatsi, isura ndetse n’ibindi kuko nyine aba yumva ntawe akeneye ko amwitaho.

Related Posts by Categories



1 comments:

Anonymous said...

What are some good things to do in an online casino - Work
Looking for the best thing งานออนไลน์ to do in an online casino? At WorkPokies, you can find an 인카지노 endless list 카지노사이트 of bonuses, promotions and games for everyone

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo