Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibintu birindwi ushobora gukora kugira ngo uhangane no kwibagirwa

Ubusanzwe abantu batari bake bakunze kugira ikibazo cyo kwibagirwa usibye ko iyo bidakabije ari nta cyo bitwaye kuko kwibagirwa na byo ari ngombwa mu buzima. Abantu uko bagenda basaza ni ko bahura n'ikibazo cyo kwibagirwa ku buryo bukabije.

Nk’uko tubikesha urubuga: webmed.com, kwibagirwa bishobora kurwanywa hifashishije urutonde rw'ibintu birindwi bigarurira ingufu ubwonko bikurikira:


1. Imyitozo ngororamubiri irwanya byimazeyo ikibazo cyo kwibagirwa gifite aho gihuriye no kugana mu zabukuru, nk'uko bitangazwa na Muganga Molly Wagster, inzobere mu bumenyi bw'ubwonko, agakomeza atangaza ko imyitozo ifasha umubiri guhumeka neza ; mu gihe Muganga Gary Small we atangaza ko ikiguye neza ubwonko kidasiga n'umutima.


2. Kurya utinefaguza imboga n'imbuto.

Abahanga mu by'imirire batangaza ko buri wese yagombye kwitwararika ku ifunguro rye rya buri munsi ku buryo hataburamo imboga n'imbuto kuko ari ingezi mu gufata neza ubwonko, imyanda yose ikabuvamo.


3. Gukoresha ubwonko uko bikwiye

Nk’uko abahanga babitangaza, burya ngo ni byiza guhora utyaza ubwenge ukirinda kubusinziriza kugira ngo buhorane ubugi bityo kwibagirwa ntibizajya bibasha gushoboka.


4. Gusinziranibura amasaha arindwi mu ijoro byongera imikorere myiza y'ubwonko,kuko bituma buruhuka bukagaruka ku murongo. Si ibyo gusa kuko gusinzira bizatuma imisemburo yo kunanirwa igabanuka ndetse n'umubiri wose ukagaruka ku murongo.


5. Kunywa Divayi itukura

Ubushakashatsi bwa vuba bwerekanye ko divayi itukura ari nziza ku mutima bityo n'ubwonko bikaba uko. Mu mwaka wa 2007, ubu bushakashatsi bwakorewe ku bataliyani bashaje bwerekanye ko kunywa inzoga bituma guhagara gukora k’ubwonko bigenda buhoro.


6. Kwirinda gukora ibintu byishi icyarimwe

Ngira ngo ibi birasanzwe hose mu muco nyarwanda ko imirimo ibiri yananiye impyisi. Igihe urimo ushaka gupakira ibintu byinshi mu bwonko uba urimo kubwangiza bikomeye.


7. Kwifashisha uburyo bwo gufata utuntu tugufi mu myandiko miremire y'ibitabo nka Bibiliya, kugira ngo tujye tugufashe guhita uyibuka byoroshye aho gushaka gufata igice cyose icyarimwe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo