Gusoma uwo wahaye umutima, kumukoraho by’inkoramutima, kumucira amarenga amukora ku mutima ngo ni byiza cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ngo nta mibonano iryoheye uwo ukunda yakwirengagiza udukino nk’utwo ukoresheje intoke zuzuye urukundo n’ubwuzu ndetse n’ubusabane bugutera guhuza iminwa n’uwo ukunda.
Abahanga mu by’imibanire myiza y’abashakanye bemeza ko gutegura uwo ukunda umukora ku mubiri mbere y’igikorwa nyirizina (ari byo bita mu rurimi rw’igifaransa ’Les caresses préliminaires") byongera urukundo n’ubwumvane bwuzuye ndetse n’ umunezero hagati y’abashakanye.
Kenshi abahanga bavuga ko abagore benshi binubira abagabo badakurikiza iyo nzira y’imibonano mbere yo gushyika ku ngingo ihamye yo gutera akabariro. Aha abahanga bongera kuvuga ko abagore atari inyamaswa bahiga nta nteguza kandi ko byangiza ku buryo bukabije umubano w’abashakanye.
Gutegura uwo ukunda mbere y’imibonano ntibireba umugabo gusa ahubwo n’umugore ni inshingano ye, cyane cyane iyo umwe agize igitekerezo mbere y’undi. Ubushakashatsi bugaragaza ko umugore wateguwe agira uburyohe budasanzwe kandi ngo igikorwa nyirizina gishobora kumara nibura iminota umunani.
Urugendo rero rushyira akabariro rurangwa no gukorakora uwo ukunda umubiri wose. Ariko ngo hari abazi ko hari ibice byabugenewe ukora ku wo ukunda bita mu rurimi rw’igifaransa “zones érogènes”.
Muri ibyo bice by’umubiri ukoraho cyangwa ugasoma ukoresheje umunwa buhoro buhoro bigatanga uburyohe mu nzira y’imibonano mpuzabitsina ni igice cy’umutwe aho ukara akora mu musatsi, mu ntege, mu mugongo, ku maguru, amaboko, intugu ndetse ku buryo buhebuje ku gice cy’amaso. Ako kanya umuntu akibikora, ngo ibyo bimenyesto bihita bijyana ubutumwa ku bice bya “zones érogènes” ari byo: amabere (imoko), inda ndetse n’ibibero, maze imibonano ikaba ari nko mu munyenga.
Kwishima ku mugore n’umugabo muri iyo mibonano bigenda bizana n’ubundi buhanga bo biremeye bwo kwishimisha no kunoza imibonano. Bityo rero amakimbirane yo kutanyurwa hagati y’abashakanye akazima burundu.
0 comments:
Post a Comment