Uko isi igenda itera imbere, byinshi cyane bigenda bihinduka aho usanga, benshi cyane kuri ubu batacyoroherwa no kwandikirana cyangwa se guhura kenshi bityo ugasanga telefone zifashishwa cyane kugirango abantu, cyane cyane abakundana, barusheho gushyikirana uko bikwiriye nubwo kuzikoresha neza atariko bose babigeraho.
1. Nk’umukobwa, kuri telefone menya ko umugabo adakunda umuntu umuvugisha arangaye
Mu bushobozi abagore ndetse n’abakobwa bagira, harimo ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye kandi bakabikorera icyarimwe. Ibyo rero bifite ibyiza bikagira n’ibibi byabyo dore ko abagabo bo muri kamere yabo bakora ikintu kimwe kikarangira bakabona gukora ikindi.
Abagore n’abakobwa biraborohera kurangara cyane kuri telefone bitewe n’iyo kamere yabo ibemerera gukora ibintu byinshi icya rimwe.
Aha usanga, bishoboka ko umukobwa cg umugore avugana n’umukunzi we ari kureba filimi, ari koza amasahani cyangwa se wenda hari n’abandi bantu bamuri i ruhande baganira. Ibyo rero abagabo babyanga urunuka.
2. Irinde kuvuga nabi kuri telefone
Burya telefone igira ijwi ryegera umuntu cyane kuko uwo ubwira uba akenshi usa n’umwongorera. Ijambo ribi ubwiriye umuntu kuri telefone biroroshye cyane kugirango rimubabarize umutima cyane dore ko aba yumva inyuguti ku nyuguti ndetse akaba yumva neza ubukana bw’ijwi ryawe. Akenshi kuri telefone niho usanga umusore abasha gushimira no gukundira ijwi ry’umukunzi we ndetse no ku mukobwa bikaba uko.
Abagabo cyane cyane mu gihe bafite ibibazo bitandukanye nk’ umunaniro n’iyindi mihangayiko usanga hari ubwo ururimi rwihutira kuvuga nabi.
3. Wimuhamagara uri ahantu hamwe
Itoze kuvugana n’uwo ukunda uri ahantu hose. SI byiza ko iteka uhamagara umukunzi wawe ari uko uri mu buriri. Cishamo umuhamagare uri mu muhanda cyangwa se uri ku kazi gusa iminota mumarana kuri telefone ihindagurike bitewe n’aho muri. Ibi bimwereka ko aho uba uri hose uba umutekereza kandi ko nta soni ugira zo kumwita umukunzi wawe n’iyo waba uri muri taxi hari undi uri kukumva.
4. Wivuga iteka ibintu bimwe
Niba umubajije amakuru, n’ejo yamubaze ariko wongereho ikintu. Nta muntu ukunda ibintu bihoraho kuko uhita utangira kumurambira hakiri kare. Mu gihe udafite byinshi byo kumubwira wimutindana kuko aho kugirango avuge ko wabuze ibyo umubwira yavuga ko wamuhamagaye wihuta.
5. Wikwivuga ahubwo ita cyane kuwo uhamagaye
Mu gihe uhamagaye umuntu, wimubwira ibyawe kuko sicyo umuhamagariye. Haranira kumwitaho cyane ugereranije nuko we yakwitaho. Ntimucuranwe amagambo ariko tuma avuga. Ibi bireba abagabo cyane kuko abakobwa akenshi niyo ariwe uguhamagaye aba ategereje ko ari wowe nk’umugabo uyobora I kiganiro.
6. Gerageza gutuma uwo uhamagaye aseka
Nimwidagadure kuri telefone igihe mufite umwanya kandi burya biracyenewe mu gukaza umubano. Gusa burya abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko guseka cyane byica inseko, ni ukuvuga ko ari ingenzi cyane kwirinda guseka bikabije kuburyo iby’ubucuti bwimbitse byahinduka nk’ikinamico ryo gusetsa.
7. Tuma uwo uhamagaye akwiyumvamo kandi akwisanzureho
Ni byiza gutoza uwo uhamagaye gusenya inkuta zo kutamenyana. Kutamenyana n’umuntu ni urukuta rubangamira urukundo hagati yawe nawe bityo rero ni ingenzi kumenya kumwitaho.
8. Irinde amagambo yatuma agutekereza nk’indaya kandi wowe wabyitaga ibiganiro.
Uko wisanzura ku muhungu cyangwa se ku mukobwa mukundana, uko muganira kuri telefone hari inkuta mugenda musenya ugasanga mutangiye kwisanzuranaho bihagije. Mu gihe mumaze kumenyerana. Mubwire buri kimwe ariko iteka uzirikane ko hari ibyo wamubwira cyangwa wamuganirizaho agatangira kugufata uko utari dore ko iteka buhoro buhoro usanga icyenewe.
9. Irinde kumuhamagara mu gihe uzi neza ko ari busy
Niba ari umunyeshuri, azatangazwa no kubona umuhamagara mu masaha ye yo kwiga dore ko ashobora kubyita uburangare ku ruhande rwawe yibaza impamvu utamenya ko ahuze muri icyo gihe. Mwereke ke ko gahunda ze nyinshi uba uzizi kandi ko uzubahiriza.
10. Muhamagare kenshi kandi igihe gitoya ariko
Mu gihe uwo ukunda umuhamagara inshuro nyinshi, abona uburyo umutekereza cyane kandi ku bihe bitandukanye by’umunsi. Mwereke ko utamuhamagara kuko wabuze icyo ukora ibyo uzabimwereka rero wirinda kumutindana cyane dore ko aba acyeneye n’igihe cyo gutuza ngo atekereze ku rukundo rwawe nawe.
Gerageza guhindura cyane kandi kenshi kandi uzirikane ko ugomba kwirinda kuba watuma atekereza ko uri imburamukoro.
Baza Shangazi
Urwego News
Uburyo 10 bwo gutuma umukunzi yifuza guhora aganira nawe kuri telephone
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment