Nta muti wo kurangiza vuba ubaho mu buryo bwo kunywa ibinini cyangwa guterwa inshinge, cyangwa emwe kwivuza mu buryo ubwo ari bwo bwose hagendewe ku gufata imiti.
Ushobora kuba warabwiwe ko hari umuti cyangwa ukaba warasomye ko hari umuti…icyo nakubwira ni uko imiti yose wafata kugira ngo utandukane no kurangiza vuba, ntabwo izabikuvura. Ushobora kuzayifata ukaba wamara akanya mu gihe cy’ako kanya nyine wayifashe, ariko nta muti uzabona uzagufasha kutarangiza vuba burundu mu buzima bwawe bwose.
Banza umenye ibi:
Hagati ya 21 na 33% by’abagabo, bahura n’ikibazo cyo kurangiza vuba. Aba bose, kugeza uyu munsi nta muti wo kunywa cyangwa w’ubundi buryo ubwo ari bwo bwose warangiza iki kibazo mu buryo bwa burundu. Gusa, ntugire ubwoba ngo ugire ngo ntibishobora kurangira. Uburyo bushobora kurangiza iki kibazo ni uburyo bwo guhindura imikorere n’imitekerereze y’ubwonko ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina.
Itsinda ry’abashakashatsi ryari riyobowe na Pr. Pryor wo muri Kaminuza ya Minnesota, bashyize ahagaragara uburyo bwo gufata umuti bakoze, uwo muti ukaba wari ugenewe gufasha umuntu kutarangiza vuba, ariko abawukoresheje byagaragaye ko ugira icyo umumarira muri ako kanya yawukoresheje, ariko nyuma bigasubira. Ni ukuvuga ko byasaba ko ahora awukoresha kugira ngo ugire icyo umumarira. Ibi bikaba ari kimwe n’indi miti yose yageragejwe mu gufasha umuntu kutarangiza vuba. Iyo miti yose igira akamaro kuko wayikoresheje, ariko waba utayikoresheje ukisubirira ku kawe.
Kurangiza vuba si uburwayi, nubwo bidashimisha urundi ruhande
Ku bagabo 2,600 bakoreweho ubushakashatsi, hafi ya bose, uko ari 2,600 barangizaga mbere y’umunota umwe iyo bamaze kwinjiza igitsina cyabo mu gitsina gore (Pénétration). Baje guhabwa imiti itandukanye yakozwe kugira ngo irwanye kurangiza vuba, maze nyuma y’ibyumweru 12, ni ukuvuga nko mu mezi atatu (3), baza gusubira kureba icyo byatanze. Basanze, ikigereranyo cyo gutinda kurangiza kwabo, kiri ku munota 1,75 kugeza ku minota 3,32. Gusa nanone, iyi miti na yo nyine ikora ako kazi mu gihe uyikoresha ayifata, yayihagarika akisubirira ku ke. Ikindi kibi cyayo ni uko hari iyateye bamwe na bamwe mu bayikoresheje ibibazo bindi bitari byiza nko kugira isesemi, guhitwa, kuribwa umutwe…
Baza Shangazi
Urwego News
Umuti Uvura Kurangiza Vuba
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment