Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu gihugu cy’Ubudage, bwagaragaje ko abana bavuka ku babyeyi banywa itabi bavukana ubumara buba mu itabi ku kigero kitari hejuru cyane ariko bikaba bishobora gutera ingorane zitari nke ku buzima bw’abo bana cyene cyane iyo ababyeyi bombi banywaga itabi mu gihe umwana yasamwaga no mu gihe bari bamutwite.Nkuko byatangajwe muri “Pediatrics” ngo aba bashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku bana bafite ababyeyi banywa itabi bagera kuri 259, bafite ibyumweru 4 bakabakurikirana kugeza bageze ku myaka 5, ngo basanze abana bavutse ku bagore banywaga itabi mu gihe cyo kubasama no kubatwita bafite bumwe mu bumara bwo mu itabi bugera ku kigero cya 15% naho abavutse ku babyeyi bombi baranywaga itabi mu gihe basamwaga no mu gihe bari babatwite, bo ngo basanze bumwe mu burozi bwo mu itabi bwari mu maraso yabo bugera ku kigero cya 21%.
Ngo nubwo batabashije kugaragaza isano iri hagati y’umugabo unywa itabi no kwangiza umwana uri munda ya nyina, gusa ngo kuba umugabo yaranywaga itabi mu gihe cyo gusama uwo mwana no mu gihe cyo kumutwita, byongera bumwe mu bumara bwo’itabi mu maraso y’umwan uvutse ku babyeyi banywa itabi.
Babyeyi munywa itabi rero murumva ko muba mwangiza ubuzima bw’abo muzabyara, tutanirengagije ko kunywa itabi byica n’utarinywa mu gihe umuntu arinywereye ahari abandi bantu kuko umwotsi waryo wica cyane.
Baza Shangazi
Urwego News
Abana bavuka ku babyeyi banywa itabi bavukana uburozi bw'itabi mu maraso yabo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment