Ikinyamakuru l’Express cyatangaje Raporo yasohotse mu Kigo cy’Igihugu cy’u Bufaransa cyo kurwanya ibiyobyabwenge no kwigisha iby’ubuzima mu bushakashatsi cyakoze ku ishusho yabakozi nuko bafata ibiyobyabwenge, ubu bushakashaatsi bukaba bwarakorewe ku bantu bagera ku 27,000.
Byatanze iki rero; Inzoga alukoro ikaba ikoreshwa n’abantu bakora uburobyi, ubuhinzi n’inganda aho bigaragara ko hanyobwa ibirahure bigera kuri 6 mu gihe kimwe. Ku bakora umwuga w’ubuhanzi ho bavuga ko hakoreshwa ikiyobyabwenge kitwa Canabi (Cannabis) ahagaragara 17 % byabakoresha iki kiyobyabwenge buri munsi. Abakora umwuga w’ubwubatsi bakaba bafata ikiyobyabwenge kitwa Kokayine ikaba yaratatangiye gukoreshwa cyane nyuma yaho igiciro cyayo cyigabanutse. Ecstasy (Soma Ekisitasi) ikaba ikoreshwa n’abakora mu Maresitora mu Mahoteri, abavoka n’abatwara imodoka.Hejuru y’ibi biyobyabwenge hazaho itabi ari na ryo riza ku isonga mu bantu bakora akazi ko mu burezi, mu buzima no mu bijyanye n’imibereho myiza. Iki kigo INPES cyakoze ubu bushakashatsi kikaba gitangaza ko aba bantu batabarwa n’akazi kuko bataba babyinjiramo cyane ngo bibaherane ngo kuko ubu abantu badafite akazi ari bo bafata ibiyobyabwenge ku rwego ruri hejuru cyane ugereranije n’imibare y’abakozi babifata.
0 comments:
Post a Comment