Inturusu ni igiti gikunze kuba kinini, kikaba gifite inkomoko mu gihugu cya Australia. Amababi yacyo akungahaye cyane ku mavuta yifashishwa kenshi mu buryo butandukanye mu kuvura indwara nyinshi zirimo izandura ndetse n’iz’ubuhumekero ariko si izi gusa; tugiye kureba impamvu nyinshi zatuma dukoresha inturusu.
Inturusu ifasha mu kugabanya no kwica udukoko tumwe two mu bwoko bwa (bacteries) ndetse na virusi zishobora kwibasira ibihaha, igira uruhare rukomeye kandi mu kuvura inkorora, bronchite, indwara zifata mu muhogo, ibicurane ndetse n’izindi nyinshi.Inturusu kandi ishobora gukoreshwa mu buryo by’ifu cyangwa se nk’umuti unyobwa (sirop). Mu gihe ubabara mu gatuza inturusu ishobora kwifashishwa nk’umuti bisiga cyangwa pomade. Igihe wafunganye amazuru cyangwa se urwaye ibicurane, inturusu yifashishwa mu kugira ngo amazuru afunguke, nk’uko tubikesha urubuga e-sante.fr.
Nk’uko twabibonye rero ko inturusu yifashishwa mu kurwanya za virusi zitandukanye zibasira ibihaha, ishobora kandi kurwanya indwara zibasira inzira y’inkari (voies urinaires), ibijyanye n’urwungano ngogozi ndetse n’impyiko.
Inturusu kandi yifashishwa mu kurwanya gututubikana nijoro (sueurs nocturnes), kurwanya indwara z’ibicurane, yifashishwa kandi mu kurwanya ububabare n’umunaniro wa hato na hato. Yifashishwa kandi mu kurwanya udukoko (bacteries) ku bisebe ndetse n’ubushye. Inturusu kandi yifashishwa mu rwego rwo kugabanya isukari mu maraso. Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko inturusu ishobora kwifashishwa mu gukora imiti yica udukoko (insecticide).
Tumaze kubona akamaro gatandukanye k’inturusu kandi kikaba ari igiti kiboneka kenshi mu gihugu cyacu, inama ni ukukibyaza umusaruro ku buryo bushoboka kandi tukanacyitaho.
0 comments:
Post a Comment