Chorela yitwa Macinya mu rurimi rw’ikinyarwanda ikaba yaraturutse mu gace u Buhindi buherereyemo, aho muri icyo gihe yadukaga yibasiriye agace kitwa “Ganges Delta”, - wasoma Ganjesi Derita- mu bihe bya kera. Iyi ndwara ngo ikaba yarasakaye mu gihe habagaho ubucuruzi kubagenderaga ku ubutaka ndetse no mu nyanja mu gihugu cy’u Burusiya mu mwaka wa 1817 nyuma biza gukomeza mu Majyaruguru y’u Burayi. Muri icyo gihe hakaba ngo harabaye ibyorezo byinshi ni mu myaka 200 itambutse. Mu gihugu cya Indoneziya bikaba byaragaragaye mu mwaka wa 1961.Amakuru yanditwse Wikipedia avuga ko icyorezo cya macinya - Icyorezo cya mbere cy’indwara ya macinya - cyabaye mu gace kitwa Bengari mu gihugu cy’u Buhinde mu mwaka wa 1817. Iyi ndwara rero ikaba yaravuye mu Buhindi yinjira mu majyepfo ya Aziya mu Bushinwa, mu Buyapani mu Burasirazuba ndetse no mu Burengerazuba bw’u Burusiya.
Icyorezo cya Macinya cyabaye ku nshuro ya kabiri cyabaye kuva mu mwaka wa 1827 kugeza mu wa 1835 ndetse kikaba cyaranageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi. Icyabaye ku nshuro ya gatatu cyabaye kuva mu mwaka wa 1839 kugeza mu mwaka wa 1856 ndetse gifata no muri Amerika y’amajyepfo. Iki cyorezo kandi ngo ncyaje kwibasira igihugu cya Bureziri (Bresil) ndetse cyica abantu benshi muri Afurika y’amajyaruguru. Iki cyorezo cya Macinya kikaba cyarahitanye abantu bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu mwaka wa 1863 kugeza mu mwaka wa 1875.
Ku nshuro ya gatanu rero nibwo cyibasiye igihugu cya Egiputa, Penensuri y’Abarabu, Ubuperesi, u Buhinde, ndetse na Firipini. Ibi byabaye kuva mu mwaka wa 1881 kugeza mu mwaka wa 1896 ndetse no mwaka wa 1899 kugeza mu wa 1923. Icyi cyorezo kikaba cyarakurikiwe n’icyorezo cya nyuma kiswe “El Tor” ari nacyo kigikomeje kugeza ubu mu bihugu byateye imbere kikaba cyarabaye mu gihugu cya Indoneziya.
Macinya rero ikaba yarahindutse indwara yishe amamiriyoni y’abantu mu kinyejana cya 19. Mu gihugu cy’u Burusiya honyine bavuzwe ko hapfuye abantu barenga miliyoni imwe mu mwaka wa 1847 no mu wa 1851. Abanyamerika bagera ku 150.000 mu cyorezo cyabaye ku nshuro ya kabiri bitabye Imana, naho hagati y’umwaka wa 1900 n’uwa 1920 yishe miliyoni 8 mu gihugu cy’u Buhinde.
Ngo muri ibyo bihe rero ubwato bwabaga burimo abantu banduye macinya bamanikaga igitambaro cy’umuhondo bivuga ko ngo batagombaga kugera ku cyambu ngo byibura mu minsi iri hagati ya 30 na 40.
Umurusiya Waldemar Haffkine akaba ari we wakoze urukingo rwa macinya ku nshuro ya mbere mu myaka ya za 1900.
Mu bihugu bikize hakaba harakozwe ibishoboka kugira ngo amazi abe meza hagati y’umwaka wa 1850 no mu wa 1900 ibi bikaba byaragabanije umuvumba w’ibyorezo muri ibi bihugu. Mu mwaka wa 1883 nibwo uwitwa Robert Koch yagaragaje korera ari yo macinya muri mikorosikopi nk’agakoko gatera iyo ndwara.
Macinya ikaba yarabaye indwara yavuzwe mu itangazamakuru rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’ubuzima. Uwitwa John Snow mu mwaka wa 1854, yabaye uwa mbere mu kugaragaza ububi bw’amazi adasukuye ku bijyanye n’ibitera indwara ya macinya kugeza ubu ikaba nta bwoba igitera ibihugu by’uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’isuku bakorera amazi yohererezwa abantu ndetse no mu mago yabo.
Baza Shangazi
Urwego News
Amateka y’indwara ya Macinya (Cholera)
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment