Ubusanzwe, libido ni ijambo rikomoka ku rurimi rw’ikilatini, rikaba ryarakoreshejwe bwa mbere mu mateka y’isi n’umuhanga witwa Sigmund Freud. Uyu Freud akaba intiti mu byerekeye ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe. Yavukiye muri tumwe mu duce twahoze ari utw'igihugu cy’Ubudage ubu hakaba ari mu gihugu cya Czech mu 1856.
Freud akaba yarakoresheje iryo jambo ashaka kuvuga imbaraga zisunika umuntu zimwerekeza ku kumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Muri iki gihe ijambo libido rikunze gukoreshwa mu gihe bifuza kuvuga irari ry’imibonano mpuzabitsina cyangwa mu yindi mvugo, ibyiyumviro biganisha ku guhuza ibitsina. Cyakora urebye neza wasanga ubushake mpuzabitsina bushobora kurenga iyi mipaka ya Freud bugasatira ingingo zindi z’umubiri ibitsina bitarimo.Bimwe mu biribwa bimaze kugaragaza ubushobozi bwo kongera ubushake mpuzabitsina nk’uko ikinyamakuru “The New Vision” cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyasohotse ku itariki ya 7 Ugushyingo uyu mwaka kibivuga, ngo n’ibiribwa bikize ku kinyabutabire cya Zinc. Ku isonga haza amagi, amashaza, soya, ubunyobwa, ibihumyo, inzuzi z’ibihwagari. Icyo kinyamakuru kigaragaza ko usibye no kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ngo ibyo biribwa bigira n’undi mumaro wo kurwanya indwara ya “ Prostate” ku bagabo cyane cyane ku muntu ufata nibura amagarama 40 ya zinc ku munsi.
Muganga Joseph Musaalo, impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe ikorera Christian University yavuze ko iyindi mpamvu ikomeye igira ingaruka mbi kuri Libido ari ugukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye. Ibi yabisobanuye avuga ko ngo gukoresha ibiyobyabwenge bigabanya umuvuduko w’amaraso bikaba rero ngo uretse kuba bibangamira ubushake mpuzabitsina ahubwo ngo bishobora gutera uburemba. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibiribwa bikungahaye ku isukari nabyo ngo byifitemo ubushobozi bwo kugabanya ubushake mpuzabitsina.
Nk’uko rero byagiye bisobanurwa n’abahanga batandukanye, ingufu zerekeza ku mibonano mpuzabitsina ziba mu muntu ngo zaba zitangira kuva mu bwana kugeza mwene muntu avuye ku isi. Cyakora ngo zigenda zihindagurika uko bwije uko bukeye, bitewe n’impamvu zitandukanye. Aha havugwa nk’ikigero cy’umuntu, imirire myiza cyangwa mibi, ibyishimo cyangwa se umubabaro, akazi umuntu akora, umunaniro cyangwa imbaraga n’ibindi.
Impamvu zitera kugabanuka k’ubushake mpuzabitsina
Urubuga rwa interineti http://sante-az.au feminin.com rugaragaza impamvu ebyiri zishobora kuba inyuma y’igabanuka ry’izi mbaraga zisuninikira umuntu ku mibonano mpuzabitsina cyangwa libido. Aha rusonabura ko hari impamvu zishobora kugaragara inyuma. Aha bagatanga urugero rw’umunaniro ukabije cyangwa (stress) uterwa akenshi n’ibibazo umuntu ahura nabyo mu kazi ka buri munsi, ibibazo by’ubukungu, umubyibuho ukabije, n’ibindi nk’ibyo.
Urwo rubuga rwa interineti rwashyize ku mwanya wa kabiri imibonano mpuzabitsina ihora ikorwa mu buryo bumwe (routine). Ngo imibonano ikozwe muri ubwo buryo igabanura libido ku buryo bukomeye ndetse ngo bikaba byatera kuyizinukwa hatagize igihinduka.
Umuti kuri iki kibazo
Akenshi usanga abantu bakunda kwibanda ku mpamvu zitera igabanuka ry’ubushake mpuzabitsina ariko ntibatange umuti wakoreshwa mu gihe umuntu runaka yaba ahuye ni icyo kibazo. Ku bubatse ingo, umuti wa mbere wo gukemura icyo kibazo ni ukugirana ibiganiro byimbitse hagati y’abashakanye kandi bakagerageza kwimena inda bivuze kubwirana byose ntawe ugize icyo akinga undi kandi mu bihe byose cyane cyane ku bihereranye n’imibonano mpuzabitsina. Ikindi ni ukugerageza ibiribwa bimwe na bimwe byongera ubushake mpuzabitsina nk’uko twabivuze haruguru. Source: Orinfor
0 comments:
Post a Comment