Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ese kuba Perezida bigabanya iminsi yo kuramba nkuko hari ababitekereza batyo?

Uwitwa S. Jay Olshansky, Umushakashatsi wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gushyira ahagaragara inyandiko ivuga ubushakashatsi bwe aho atangaza ko kuba Perezida cyangwa umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru bitagabanya iminsi yo kubaho nkuko hari ababitekereza batyo.Inyandiko ya Le Figaro ikaba ivuga ko ngo hari abantu benshi bibaza ko kubera ko abayobozi bo ku nzego zo hejuru baba bafite inshingano nyinshi kandi zitoroshye bishobora kubabera intandaro yo gusaza imburagihe. Umushakashatsi witwa S. Jay Olshansky wo muri Kaminuza ya Illinois i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bushakashatsi bwe yanditse mu kinyamakuru cy’Ubuzima cya “American Medical Association” avuga ko ibyo bitekerezo ntaho bihuriye n’ukuri.

Atanga ingero z’abaperezida bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabye Imana, aho ngo byibuze 23 muri 34 bapfuye imfu zisanzwe kandi bakanitaba Imana bakuze ku buryo burengeje imyaka y’uburambe bakabaye barapfiriyeho.

Gusa, Olshansky yemeza ko nubwo abaperezida cyangwa abandi bayobozi bo ku nzego zo hejuru usanga basa n’abagaragaza isura ikuze, bitavuze ko umukomere cyangwa ubushobozi bw’imibiri yabo iba inaniwe. Ibyo rwose ngo si byo na mba. Ibi ngo byaba biba biterwa n’inshingano baba bafite n’uburyo baba bagomba kugaragara mu bo bashinzwe kuyobora.

Nyamara hari ubunsi bushakashatsi bwagaragazaga ko mu by’ukuri abaperezida basaza imburagihe ndetse ko ngo igihe cyo kubaho kwabo cyaba kigabanukaho inshuro 2 ugereranije n’iyo ataza gufata inshingano zo kuyobora igihugu.

Nkuko byatangajwe na Dr Michael Roizen, Perezida wa “Cleveland Clinic's Wellness Institute” yemeza ko imyaka n’uburambe bw’umuntu biterwa n’ubuzima abamo bwa buri munsi. Mu bishobora kumutera gusaqza imburagihe rero ngo hakaba habamo no kugira ibimuhangayikisha byinshi kandi bikomeye ndetse kenshi. Aha rero akaba ari ho ahera yemeza ko abaperezida cyangwa abandi bayobozi bo ku nzego zo hejuru baba bataramba.

Ibi rero byanyomojwe na Olshansky aho yerekana ko ahubwo abaperezida benshi banarenza imyaka bakagombye kugira. Aha atanga ingero zuko abaperezida 8 ba mbere bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bapfuye bafite mu myaka ya za 80 kandi ngo icyo gihe, ikizere cyo kubaho ku mugabo w’umunyamerika cyari ku myaka 35 gusa.

S. Jay Olshansky asoza inyandiko ye atanga urugero kuri Perezida Barack Obama kuri ubu uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho avuga ko ubundi ngo uyu Barack abahanga mu by’ubuzima bemeza koikizere cyo kuramba cye kitazarenza imyaka 79. Kuriubu uyu mugabo ufite imyaka 50, S. Jay Olshansky we yemeza ko agendeye ku buryo uyu mugabo yabayeho, uko ubuzima bwe buhagaze ubu nuko abaho, ngo ashobora kuzabaho imyaka irenga 82 yose.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo