Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Gusinzira umwanya muto cyangwa munini ushoboka bitera ubwonko gutakaza ubushobozi bwo gukora

Abantu basinzira igihe kinini cyangwa gito gishoboka ngo bishobora gutuma ubwonko butakaza ubushobozi bwo gukora neza bingana no gusaza hagati y'imyaka ine n'irindwi.

Buri wese amenyereye neza ko igihe atansiziriye ngo amare ibitotsi akabicikiriza bitamubabaza gusa ahubwo binamwangiza mu bwonko akiriranwa umunabi, umunaniro, ugucika intege, kutagira icyo yitaho. Abantu bashobora gusinzira umwanya munini ngo bumva bameze neza baruhutse bakanakora neza ndetse bikabafasha no kugabanya ibiro.

Nk’uko tubikesha urubuga: webmed.com, umuhanga ndetse n'umushakashatsi Dr.Michael Breus asobanura ko umuntu adakennye gusinzira umwanya muto cyangwa munini ushoboka, ahubwo ko akeneye nibura gusinzira hagati y'amasaha 6 kugeza ku 8 ku munsi, byajya munsi cyangwa bikarenga na byo bikaba atari byiza kuko byatera ubwonko gusaza bugata ubushobozi hakiri kare.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo ndetse n'abagore basinzira nibura amasaha arindwi bashobora gutekereza neza ku byo bakora kurusha abasinzira ari munsi yayo cyangwa bakayarenza.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bugaragaza ko gusinzira amasaha arindwi bituma umuntu adasaza mu gutekereza (ari cyo kintu kibasira abageze mu zabukuru), abantu badasinzira umwanya ugenwe cyagwa bagasinzira bagakabya, ubwonko bwabo butakaza ubushobozi bwo gukora bungana no gusaza nibura hagati y'imyaka ine n'irindwi. Abantu bagenda bagaragaza kudaha agaciro ibitotsi uko bagenda basaza kandi gusinzira amasaha ari hagati ya 6-8 ari bwo buryo bwiza bwo kubasha guhangana n'ikibazo cyo kwibagirwa kibasira abageze mu zabukuru.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo