Uko umwana atsinda mu ishuri bifitanye isano n’uko akora indi mirimo nk’uko bivugwa n’abashakashatsi bahereye ku nyigo 14 zize ku bana barenga 12.000. Inyandiko ikubiyemo izo nyigo ivuga ko imyitozo y’umubiri ifasha ku kongera amaraso na oxygene mu bwonko.
Nk’uko bitangazwa na BBC.com ariko, ngo abashakashatsi bakoze ubu bushakashatsi baturuka muri ‘VU University Medical Center muri Amsterdam’ bavuze ko hakenewe ibikoresho byizewe neza mu gupima iyo sano mu buryo burambuye.
Dr Amika Singh na bagenzi be bashatse kureba isano iri hagati y’imyitozo y’umubiri(physical activity) n’imyitwarire yo mu masomo kuko ngo amanota y’abana mu ishuri ashobora kugaragaza niba umwana amara igihe kinini mu ishuri n’igihe gito cyane mu mirimo y’amaboko. Ni ku bw’ibyo rero abashakashatsi bakoze inyigo 14. Cumi n’ebyiri zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyindi imwe muri Canada, naho indi muri Afurika y’Epfo. Bafashe kuva ku bana 53 kugeza ku12.000 hagati y’imyaka itandatu na 18.
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza, ngo abana bitabira imyitozo ngororangingo baniga kubahiriza amategeko. Ibi bikaba bivuga ko aba bana baba bafite ikinyabupfura cyane ku buryo bashobora no kwiga neza babyitondeye (concentrated) nk’uko Dr Amika abivuga.
Abashakashatsi bakaba bavuga ko bahereye kuri ziriya nyigo bakoze, hari isano ifatika hagati y’imyitozo y’umubiri n’imyigire kubera ko ngo imyitozo y’umubiri yongera amaraso n’umwuka (oxygen) mu bwonko. Iyi myitozo kandi igabanya umunaniro igatuma umuntu aruhuka ku buryo umwana yitwara neza mu ishuri.
Dr Singh akaba agira abana inama yo gukora byibuze isaha imwe ku munsi kugira ngo ubuzima bube bwiza. Ariko mu gukora ibi, hari ibigomba kwitabwaho nko kwibaza ubwoko bw’imirimo ari bukore, igihe ayikorera n’ingano y’igihe ari buyikorere.
Muri izi nyigo ngo nta gikoresho gihambaye bapimishije uretse kubaza abana n’ababyeyi babo bakavuga uburyo abana bagiye bakora imyitozo.
Babyeyi rero mujye mukangurira abana banyu gukora imyitozo ngororangingo kugira ngo babashe gutsinda neza mu ishuri.
0 comments:
Post a Comment