Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibiganza: Igice cy'Umubiri Cyandura Kurusha Ibindi

Nk’uko tubikesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’abantu cy’i Bethesda muri Maryland (The National Human Genome Research Institute ) bavuga ko bavumbuye igice cy’umubiri gikunda kwandura kurusha ibindi.

Mu igerageza ryakoze ,abashakashatsi bashatse abantu bafite ubushake maze babaha gukoresha amasabune adafite ubushobozi bwo kwica imyanda mu cyumweru cyose. Abatumiwe bose babwiwe kudakaraba umunsi wose. Mu cyiciro cya nyuma abazobereye muri siyansi bahise bakora ikizamini ku bice byose by’umubiri.

Nkuko byagaragaye byibura ubwoko bwa mikorobi zirenga 1000 ziba ku mubiri w’umuntu. Mikorobe nyinshi zagaragaye mu nzira y’igogora. Nyuma yo gukeka ko mu kwaha ari ho hantu hashobora kuba hagira umwanda mwinshi.

Umwanda mwinshi waje kuvumburwa ku maboko. Kugeza ubu hakaba habarizwa ubwoko bw’imyanda 44 butuye butuje ku maboko. Aba bahanga muri siyansi bakaba barerekanye ko amaboko ari yo akora umwanda mwinshi cyane cyane iyo umuntu akarabye ku buryo budakwiye. Kubera ibi aba bahanga bakavuga ko umuntu agomba gukaraba intoki zigacya ku buryo nyabwo hakoreshwejwe isabune.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo