Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibijyanye no kwivuza magendu


Iyo umuntu avuze kwa magendu bishatse kuvuga kwa muganga utemewe n'amategeko agenga abaganga.

Kuva mu bihe bya kera, abasokoruza bacu na bo bakoreshaga ubwo buryo bwo kwa magendu mu gihe bahuye n'ibibazo by'umubiri.

Ubundi iyo urwaye, ni igihe umubiri wawe uba wagize intege nkeya zo kwihanganira ikintu cyakubayeho nk'indwara. Icyo gihe utangira gutekereza ku bintu byinshi ariko icya mbere ni uburyo wazakira iyo ndwara cyangwa wakira icyo kintu cyakubayeho kidasanzwe kandi kikubangamiye. Akenshi usanga hari indwara ushobora kurwara ukayikorana (ntuhagarike gukora ibyo wakoraga), hari n'indi ndwara urwara ikakugusha hasi, aho bavuga ko umuntu yarenbye cyane byo kjyanwa kwa muganga.

Mu Rwanda rwo hambere bahitaga bakujya ku bapfumu kugira ngo babanze babaze imana zabo icyatumye urwara, bityo bagafata ikindi cyemezo bavuyeyo.

Kwa magendu ni hehe?

Kwa magendu ni ahantu (nk'uko twabibonye haruguru) usanga umuntu utanga imiti ku buryo butemewe n'amategeko agenga abaganga. Ndetse bene aho hantu usanga nta kintu na kimwe kiranga ko ari aho gukirira nk'uko kwa muganga bivuga aho gukirira indwara. Hari ibintu byinshi biranga kwa magendu, ntihaba icyo twakitwa mu rurimi rw'amahanga dontology, ahubwo usanga ahanini nyir'ugutanga umuti icyo aba yishakira ari agafaranga nk'uko bigaragazwa n'abahagenze cyane. Aha bitandukanye cyane no kwa muganga, aho umurwayi kabone n'ubwo yaba nta mafaranga afite avurwa agasigara ashaka ya mafranga.

Magendu rero agira akarimi keza ko kureshya abakiriya cyane nk'iyo yamamaza ibikorwa bye, ntatana no kukubwira ko avura indwara zose, aho bashobora kuvuga ko bavura n’izananiranye, maze bigatera abantu bamwe gutekereza niba uwo muntu ari kuko ngo ari yo ishobora byose

Kugeza ubu, haba mu Rwanda no mu mahanga, inzego zitandukanye z’ubuzima zikaba zarahagurukiye kurwanya no kurandura magendu kugira ngo barwnye iki cyorezo.

Kwivuza magendu ni iki?

Kwivuza magendu babivuga igihe umuntu afashwe n'indwara agahita yihutira kujya aho batangira imiti. Hashobora no kuba ari muri Pharmacie ikwegereye cyangwa nyine kwa magendu hasanzwe. Icyo gihe iyo ugerageje kujya muri pharmacie uba usa nk'aho wivuye nta muti uba wandikiwe na muganga ubifitiye ububasha n'uburenganzira. Ibi rero ngo bikaba atari byiza kuko ubuzima butari ikintu cyo gukiniraho.

Abantu bakaba bakangurirwa kwitondera uburyo b ivuza, dore ko iyo amagara yasesekaye atayorwa. Ni byiza ko umuntu wese ufashwe n’uburwayi yihutira kujya kwa muganga kuruta ko yakwitekerereza uburyo agiye kwivura.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo