Ubusanzwe abantu bakuru ni bo bigisha abana ibintu bimwe na bimwe kugira ngo bakure bazi byinshi bibafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi, ariko ngo burya hari ibintu 7 mu buzima abana bakora batabyigishijwe kandi ngo bishobora kuba ingirakamaro ku bantu bakuru mu gihe babyiganye cyangwa se ngo bakabikurikiza:
1. Gukoranaho
Ngo usanga abantu bakoresha uko bashoboye bakitwararika kugira ngo badakora cyangwa se badafata kuri bagenzi babo wenda bikaba byababangamira, ariko ngo usanga akenshi byakozwe kandi ngo iyo bibayeho birishimirwa ku mpande zombi nubwo bidahabwa agaciro. Ibaze- Ni ryari waba warigeze ugira incuti magara ntuyifate ukuboko cyangwa se ku rutugu? Ni ryari utaba warahobeye mama wawe cyane? Wigeze wisanga wafashe kurutugu rwa mugenzi wawe? Ibaze uburyo wumvise umerewe ngo urasanga ari byiza kandi ngo umubiri urabikenera kugira ngo umererwe neza.
Iki rero ngo ni ikintu cyagakwiye kwigirwa ku bana bato kuko ngo usanga akenshi bihutira guhungira mu maboko y’ababyeyi babo, cyangwa se yaba ari n’undi muntu ugasanga bashimishijwe no kumukoraho mu maso ndetse no kugira amatsiko menshi yo gufata wenda se ku myambaro ye. Iki rero ngo ni ikintu cyiza cyane umubiri ukenera kuko gituma umutima wuzura umunezero kandi umuntu akagubwa neza mu gihe abikoze cyangwa se akabikorerwa.
2. Kugaragaza amarangamutima
Aha ngo nk’iyo umuntu ahawe impano runaka, habaho gushimira no gusekera nyir’ukuyitanga ariko ngo buriya mu by’ukuri nyir’uguhabwa ntabwo agaragaza ibimuri ku mutima byose. Niba umutima wawe wumva ukubwira kumusimbukira , ukamufata ku ijosi, kumuhobera cyane, kumusekera bikabije kwirukanka n’ ibindi ngo bikore kuko ngo ubuzima ni bugufi cyane; niba wumva wishimye wibiheza mu mutima imbere ngo uremererwe ahubwo bikore nk’uko umwana akora ikiri ku mutima we cyose yaba guseka cyane agaseka, n’ibindi ngo kuko nta mwana uhisha amarangamutima ye, uko abyumva bimurimo ni ko abireka bigasohoka. Ibi rero ngo bituma umuntu abyibuha kandi agahorana itoto.
3. Kudacika intege no kwishimira
Kwishima no kwishimira ni ikintu cyiza mu buzima dukwiriye gukora no guha agaciro kuko ngo byongera iminsi yo kubaho.Ikintu gikomeye cyo kwigira ku bana bato urugero rwiza ni nk’igihe umwana yiga kugenda, aho usanga ashaka guhaguruka ariko akongera akagwa, ntacike intege ngo ahite abyihorera agakomeza yabigeraho akishima ukabona arasetse. Rero natwe ni byo twagakwiye gukora tubirebeye ku bana bato. Mu gihe hari akazi gakomeye watangiye, haranira kukarangiza no kwigira ku bana kuko mu gihe ubona ukarangije kandi ku gihe, fata umwanya wishimire igikorwa cyiza usohoje. Ibi bizatuma utera imbere kandi uhorane umunezero wo mu mutima.
4. Kubaza ibibazo byinshi
Akenshi ngo usanga iyo umuntu ari mukuru atinya kubaza ibibazo byinshi yishinja ko yakagombye kuba abizi ariko ngo mu gihe utazi ikintu kibaze. Wigira isoni kuko ubifitiye uburenganzira, inigure rwose ubaze icyo wifuza cyose, ni bwo uzamenya bwinshi kandi wiyungure ubumenyi. Iki ngo ni ikintu gikomeye cyo kwigira ku mwana muto nk’aho usanga ahora abaza akantu kose abonye kugira ngo akamenye. Burya ngo ni cyo gituma akura mu gihagararo no mubwenge; rero ngo umuco wo kubaza ni mwiza ntihakagire ubyiyima. Baza ikintu cyose wumva ushaka kumenya kikuri ku mutima kuko nta kibazo gito cyangwa se cy’ubugoryi kibaho ahubwo ngo bituma umuntu ajijuka birushijeho.
5. Kuvugisha ukuri
Kuvugisha ukuri ni kimwe mu biranga umwana, aho usanga ikintu akivuga uko kuri, uko akizi n’uko yacyumvise, ntace ku ruhande. Ibi ngo bituma umutima we uhora utuje. Aha rero ngo kugerageza kuvugisha ukuri nk’umwana muto bituma umuntu ahorana akanyamuneza ku mutima kuko nta cyo umutima uba umushinja bigatuma agubwa neza kandi akanabyibuha ndetse akanarangwaho n’ubunyangamugayo.
6. Kwemera kugirwa inama
Umwana akora kandi akumvira ibyo bamubwiye , icyo bamubujije ahita yumva ko ari kibi ntiyongere kugikora. Ngo ni byiza rero kugira umuco mwiza wo kumvira inama ugiriwe kuko ngo bituma uhora wumva abandi bantu ari beza kandi ko n’ibyo bakwifuriza ari byiza.
7. Kudaha umwanya cyane ibyashize no kudahangayikishwa n’ejo hazaza
Usanga umwana atababara yibuka ibyamubayeho cyangwa se ngo ate umwanya ahangayikira iby’ejo ahubwo ngo usanga yibanda ku byo arimo gukora: niba ari nko kubumba akazu mu byondo ugasanga arabikora ashishikaye kandi yishimye, nta cyo yitayeho haba mu byashize cyangwa se ibizaza. Iki ngo ni ikintu cyiza cyakagombye gukorwa na buri wese kuko ngo ibyashize tugomba kubitaho umwanya muto ushoboka hagamijwe gukosora ibyapfuye kugira ngo umuntu atere imbere ariko ukirinda kubiha umwanya munini. Ikindi kandi ngo bishobora no kwangiza ubwonko bigatuma udatera imbere. Ni byiza kubaho ubuzima urimo ukabwishimira kandi ukumva ari bwiza kuko ngo bitanga umutuzo.
Twifashishije: www.Le point.fr
Baza Shangazi
Urwego News
ibintu 7 wakwigira ku mwana muto bigatera ibyishimo mu buzima
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment