Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibinure byinshi mu mubiri w'umuntu bishobora gutera indwara y’umutima

Kugira ibinure byinshi mu mubiri w’umuntu bishobora gutera indwara zitandukanye, zirimo n’iy’umutima ikunze guhangayikisha benshi.

Kwigwizaho ibinure mu mubiri rero ngo bikaba ngo bitagwa neza umubiri w'umuntu kuko bibyara ingaruka mu ndwara zitandukanye.
Ubusanzwe urugero rw'ibinure mu mubiri w'umuntu, bita mu rurimi rw'Igifaransa (masse adipeuse), ni hagati ya 25 na 30 ku bagore ndetse no hagati ya 13 na 18 ku bagabo. Gusa ngo uyu mubare ushobora kwiyongera bitewe n'imibereho ndetse n'ibyo kurya afata mu buzima bwe bwa buri munsi.

Nk'uko tubikesha impuguke mu bijyanye n'imirire (Dieteticien et nutritioniste) Alexandre Glouchkoff , ku rubuga rwa internet www.eufic.org, ngo ubwoko bw'ibinure buboneka cyane mu mubiri w'umuntu cyane ni Cholesterol. Iyi Cholesterol ikaba ifasha umubiri mu gukora imisemburo igira uruhare mu mikorere myiza y'igitsina (hormones sexuelles) ndetse n'imisemburo ifasha igifu mu igogora ry'ibiryo gikuramo ibinure bikomoka mu byo kurya.

kugira ibinure byinshi mu mubiri bikaba bishobora gutera indwara zitandukanye zirimo umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso w’amaraso (hypertension), umubyibuho ukabije hiyongeraho diyabete n’umwijima.

Ni gute wagabanya ibinure mu mubiri?

Mu kugabanya ibinure byinshi mu mubiri, hari uburyo wakoresha nko kugabanya gufata amafunguro yiganjemo ibinure nk'amagi, udukoko two mu bwoko bwa Crustaces nk'inzige, iseneni n’ibindi biribwa byo muri ubwo bwoko. Inyama muri rusange ariko cyane cyane imyijima na byo ni ibyo kwitwararika ariko hakirindwa no gufata amafunuro atekeshejwe amavuta umunsi ku munsi.

Ushobora kandi kurya amafi, byibura imwe cyangwa ebyiri mu cyumweru, kuko yifitemo imisemburo igabanya ibinure bita mu gifaransa acides gras.

imyitozo ngororamubiri na yo ni ingenzi cyane mu kugabanya ibinure ukayongeraho kunywa amazi meza kandi menshi, byibuze litiro imwe cyangwa ebyiri ku munsi.

Kwirinda indyo zitera ibinure byinshi mu mubiri byatuma abantu bagabanya indwara n’ingaruka mbi zishobora gukururwa na byo maze ubuzima bwabo bugakomeza kuramba.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo