Guhora buri muntu azi neza uko ubuzima bwe buhagaze ni cyo buri wese aba akeneye kugira ngo amenye uburyo agomba gukoresha kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza kandi yasanga arwaye akihutira kujya kwa muganga kugira ngo akurikiranirwe hafi.
Dore rero bimwe mu ibizamini byo kwa muganga wagombye guhora uzi uko bihagaze:
1. Umuvuduko w’amaraso
Ubusanzwe mu Rwanda abantu benshi ntago bagira umuco wo kwipimisha umuvuduko w’amaraso, ariko kandi hamaze kugaragara ko hari abarwayi benshi cyane barwaye indwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso kandi bigira ingaruka mbi cyane zirimo urupfu ndetse n’ubuhumyi, buri muntu rero yagombye guhora ajya kwa muganga agasuzumwa iyo ndwara dore ko iri mu za mbere zoreka imbaga ku isi.
Iyo umuvuduko w’amaraso wagiye hejuru bituma umutima uruha cyane akenshi bishobora gutera uguhagarara k’umutima biganisha ku urupfu.
2. Isukari yo mu amaraso
Kwipimisha buri gihe ingano y’isukari yo mu maraso ni ingenzi cyane kuko bituma umuntu yirinda indwara za Diabete ndetse tutirengagije n’ingaruka zayo, muri zo harimo urupfu, ubumuga, ubuhumyi, kurwaragurika ndetse n’ibindi. Akenshi diabete ikunze kuba uruhererekane mu muryango akaba ari yo mpamvu uramutse uzi umuntu warwaye diabete mu muryango wanyu ugomba kwihutira kureba urugero rw’isukari yawe.
Twabibutsa ko kandi ku abagore batwite haba hari ibyago byinshi byo kurwara diabete muri kiriya gihe bamara batwite, tukaba tubashishikaza ko igihe cyose bagiye kwipimisha bajya banisuzumisha indwara ya diabete.
3. Kwisuzumisha amaso
Amaso ni igice k’ingenzi kandi twifashisha mu byo dukora byose, akenshi abantu bakaba bazi ko bagomba kwisuzumisha iyo bumva uburibwe bw’amaso cyangwa batakibona, ibi ariko byakagombye kutaba uku kuko akenshi usanga abarwayi baza kwa muganga ntacyo muganga akiramiye.
Bikaba ari ingenzi ko buri wese yagira umuco wo kwisuzumisha amaso byibuze rimwe buri mwaka kuko hari indwara z’amaso zitera ubuhumyi kandi zitababaza. Muri izo twavuga nk’iyitwa glaucoma ifata akenshi abantu bakuze kandi itababaza.
Akenshi itera ubuhumyi buza gakegake umuntu agenda atakaza ubushobozi bwo kureba mu mpande kugeza ahumye burundu atarabimenye kare kuko iyo ibonetse ishobora guhagarikirwa aho iba igeze. Bikaba ari ngombwa rero ko buri wese cyane cyane abakuze bagombye kugira umuco wo kwisuzumisha amaso batarindiye guhuma burundu.
4. Kwisuzumisha kenshi amabere
Kugira umuco wo kwisuzumisha amabere ni ngombwa kuko akenshi usanga abantu bazira kanseri y’ibere baba bayimaranye igihe ariko ntibivuze hakiri kare. Ni ingenzi rero ko buri wese yajya yisuzumisha igihe yumva uduturugunyu mu mabere ndetse n’igihe yumva ashaka kwirinda byimazeyo kanseri y’ibere.
5. Kwisuzumisha Cholesterol ndetse n’ingano y’ibinure mu mubiri wawe
Cholesterol ni ubwoko bwa protein iba mu maraso ishobora gutera indwara y’umutima. Bikaba ari ngombwa rero kwitwararika kutarenza urugero rwa cholesterol iba mu maraso.
Baza Shangazi
Urwego News
Ibizamini 5 wese yagombye guhora akoresha
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment