Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibyo Kubura Ibitotsi k'Urubyiruko

Ubushakashatsi bwerekana ko urubyiruko bakenera amasaha 8 ½ ndetse no kugeza ku masaha 9 yo gusinzira mu ijoro. Mukeneye kuba abahanga mu mibare mukwiye kubyuka saa kumi n’ebyeri zo mu gitondo mu gihe mwiga (mujya mu masomo), icyo gihe uzajya kuryama sa tatu z’umugoroba kugira ngo uzageze ku masaha 9 akenewe. Inyigo zagaragaje ko urubyiruko benshi bagira imbogamizi zo kujya kuryama kubera ko baba badashaka kuryama icyo gihe. Biterwa n’uko ubwonko bwabo karemano Bukora ku masaha atateganijwe (horaires) bigatuma batitegura kujya ku buriri.

Mu bihe by’ubugimbi n’ubwangavu, “rythme circadien du corps” (imeze nk’isaha y’umubiri iba imbere) itanga zero cyangwa yandika zeru. Ikabwira urubyiruko kujya kuryama ikerewe mu gihe cy’ijoro. Kandi ikanabwira urubyiruko kubyuka ikerewe mu gihe cyo mu gitondo. Izo mpinduka muri rythme circadien ikenera ikitwa “mélatonine”. Hormone y’ubwonko ikorwa itinze mu gihe cy’ijoro ku Rubyiruko kurenza ku bana no ku bantu bakuru. Rimwe na rimwe iryo tinda ryo kwibatura mu bitotsi rigira ingaruka mbi mu mikorere y’umuntu ya buri munsi. Muri ibyo bihe, nibyo bita ikimenyetso cy’itinda ry’icyiciro cy’ibitotsi (syndrome de retard de phase de sommeil).

Ihinduka ry’isaha y’ibinyabuzima (l'horloge biologique), si yo mpamvu yonyine yatuma urubyiruko babura ibitotsi muri icyo gihe. Abantu benshi barwara indwara yo kugira ibitotsi byinshi bikabije (souffrance d'insomnie) aho biba bigoye gukanguka ahubwo umuntu akaguma yisinziriye.

Impamvu y’ingenzi itera iyo ndwara (insomnie) ni umunaniro ukabije (stress). Ariko kandi ibyo bintu byose biba biganisha kuri iyo ndwara, ingaruka ziboneka urugero ni nk’amazuru afunganye kubera ibicurane, no kuribwa bikabije umutwe. Ibura ry’amarangamutima (les troubles émotionnels) nk’ibibazo byo mu miryango cyangwa n’ibindi bikomeye bifitanye isano, cyangwa n’ibihe by’ibitotsi bitari byiza : Urugero, kuryama mu cyumba gishyushye cyane, gikonje cyane, gifite urumuri rwinshi cyane. Muri rusange iyo ndwara ntibibujije ko utayirwara, Ariko iyo ikabije cyane, abaganga bavuga ko yabaye akarande (chronique).
Iyo ndwara kandi y’ibitotsi byinshi cyane iyo ibaye karande ishobora gutera ibibazo bitandukanye, nko : guhora kwa muganga (conditions médicales), ibibazo byo mu mutwe (santé mentale), ingaruka z’imiti (les effets secondaires des médicaments), cyangwa imenyera ry’imiti (toxicomanie). Abantu bagira ikibazo cy’ibitotsi by’akarande bakenera ubufasha bwa muganga buri gihe n’izindi nama za buri gihe.

Ku bantu bamwe na bamwe, iyo ndwara ishobora kuba mbi cyane ku rwicyekwe rwa hato na hato rwo kumva ko bayirwaye ubwabo. Igihe kigufi cy’iyo ndwara y’ibitotsi bikabije ishobora kwiyubakamo ikindi kintu gikomeye, icyo gihe kirekire umuntu agira agahinda ko kudasinzira cyangwa kwikeka ko azagira umunaniro n’ejo bundi. Abaganga bayita insomnie psychophysiologique.

Ni iki ngomba gukora ?

Niba utekereza ko uruhuka bihagije nijoro, kandi ukaba uhorana umunaniro ku manywa ni igitekerezo cyiza cyo kujya gushaka umuganga. Uretse kandi no kuba wagira ikibazo cy’ibitotsi, umunaniro ukabije nanone ushobora gutera ibibazo byinshi bitandukanye byo mu buzima bw’umuntu.

Niba ikibazo cy’ibitotsi kigukomereye, umuganga azakurebera ubuzima bwawe kugeza ubwo uzagira ibitotsi byiza. Byongeyeho gukora ibizamini bigaragarira amaso. Umuganga azaguha imiti anakubaza icyo ukora cyangwa wakoraga ukibona ibimenyetso ufite, ubuzima bwawe bwahise, ubuzima bw’umuryango wawe, imiti yose wafashe, ingaruka wagize ufata iyo miti n’ibindi bibazo. Umuganga ashaka kandi gukora ibizamini ngo amenye ibihe byose byahise.

Ibibazo byinshi by’ibitotsi bivurwa mu buryo butandukanye. Bimwe bishobora kuvurwa n’imiti, ibindi bishobora kuvurwa n’uburyo budasanzwe bwa « luminothérapie » (Igihe umuntu yicara arebana n’agakarito k’urumuri mu gihe runaka buri munsi) cyangwa iyindi myitozo ishobora gutuma ya saha y’ibinyabuzima yongera gukora neza (l'horloge biologique d'une personne).

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo