Ubuhumyi bukunze kuboneka ku bantu bageze mu zabukuru bita (macular degenration) ni indwara iterwa no kwangirika kw’igice cy’ijisho bita “Retine” cyane cyane mu gace kacyo gato kari hagati bita (macula) gituma umuntu abasha kubona amashusho.
Nkuko bitangazwa na “Free radical Biology and Medicine” ngo kurya imbuto nyinshi bigabanya iyangirika ry’aka gace ndetse bikarinda ubuhumyi bukomoka ku iyangirika ryako.
Dr Finneman avuga ko kurya imbuto z’imizabibu buri munsi cyangwa se umuntu akiri muto bimurinda ubuhumyi bwo mu zabukuru ndetse kandi ko intungamubiri nka Revesratrol ziboneka mu nzabibu zitarinda gusa ubuhumyi ahubwo zituma ubwonko n’umutima bikora neza.
Tukaba twababwira ko iyi nyigo yabanje gukorerwa ku mbeba na zo zikunda guhura n’ikibazo nk’iki cy’ubuhumyi zigeze mu za bukuru nkuko biba ku bantu, aho bazihaga ibiryo birimo izi ntungamubiri zo mu nzabibu izindi muri zo ntibazihe ibiryo birimo izi ntungamubiri, nyuma iyi nyigo yaje kubona ko imbuto z’imizabibu zirinda cyane ubuhumyi kurusha izindi ntungamubiri zo mu bindi biribwa cyangwa imbuto zindi.
0 comments:
Post a Comment