Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Imiti y’amenyo y’abana ikwiriye kwitonderwa

Inama nkuru y’ubuzima, Conseil Supérieur de la Santé (CSS) mu gutanga inama zijyanye no imiti y’amenyo by’umwihariko ihabwa abana bato iravuga ko hakwiriye gukorwa isuzumwa ryimbitse kuri iyi miti ku rugero rwa Furuwore (Fluor) bitewe n’ibibazo ibatera iyo ibaye myinshi.

Iyi nama nkuru y’ubuzima ihuriwemo n’abakozi bazobereye mu bijyanye n’amenyo, abana, imiti n’ingaruka igira ku muntu ikaba yarize kuri iki kibazo hagambiriwe gusuzuma ku miti y’amenyo cyane cyane ikoreshwa n’abana. Iri tsinda rikaba ryaranzuye ko Fluor ari ngombwa mu miti yoza amenyo ku bana ariko ko atari igipimo icyo ari cyo cyose. Iyi nama nkuru y’ubuzima ikaba yaratangaje ko hagabanywa Fluor iba iri mu miti y’amenyo ku kigero cya 1.450 ppm (partie par million).

Imiti y’amenyo ngo izaba irengeje uyu mubare ikaba izajya ibuzwa gucuruzwa mu mavuriro ndetse no mu maguriro y’imiti. Nubwo aba baganga batangaza ibi; ibinyamakuru byo mu bihugu by’I Burayi byo bitangaza ko imiti myinshi igurirwa mu masoko asanzwe y’I Burayi idakurikiza ibiva kwa muganga.

Inama nkuru y’ubuzima yo ikaba yasabye ko haba igenzura rikaze ku miti y’amenyo ihabwa abana, harebwa udupapuro twerekeranye n’imokoresherezwe yayo. Ikinyamakuru Sud Press kikaba cyaratangaje ko abana benshi bakunze kumira umuti w’amenyo kandi ko ibi bitonyanga bibagiraho ingaruka mu bihe bizaza by’ubuzima bwabo.

Inama nkuru y’ubuzima ikaba yaremeje ko iyi miti itandukanye nka za Geri, za Verini n’ibindi bikoreshwa mu gusukura amenyo byazajya bikoreshwa ku bana bafite amenyo atazongera gukuka. Bakavuga ko hagiye kwigwa ku wundi muti wababera mwiza muri uyu mwaka wa 2012.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo