Hari indwara nyinshi zitandukanye zishobora gutera umutwe, ushobora kandi guterwa umutwe n’ibintu byinshi bifite aho bihuriye n’imibereho yawe ya buri munsi muri byo twavuga nk’umunaniro uhoraho n’ibindi. Nkuko bitangazwa na Dr Jean-Loup Dervaux hari inama zibanze zagufasha uramutse ukunda kurwara umutwe cyane.
Mu gihe urwaye umutwe ukurira hejuru y’amaso (frontal headache) ushobora kugabanya ububabare wifashishije agatambaro cyangwa ikindi kintu gikonje ugasa nkaho ukora massage ku gice cyo hejuru y’amaso (frontal part), bizatuma imitsi itwara amaraso igabanyuka mu bunini kubera ubwo bukonje bityo bitume umutwe urekera kukurya.Ugomba kandi kujya kwa muganga kugira ngo bakore ibizami byose harimo n’ibyamaso kuko hari indwara zitandukanye zishobora kugutera umutwe ukurira hejuru y’amaso.Twabibutsa kandi ko hari indwara y’amaso yitwa “Hyperopia” ishobora kuba imbarutso y’umutwe udakira kandi uhoraho cyane cyane ku bantu bakiri bato.
Uramutse urwara umutwe uhoraho kandi ukakurira ku gice cy’inyuma cyumutwe icyo gihe ushobora kuba uterwa no kunanirwa cyane (stress), icyo gihe usabwa gufata ikiruhuko gihagije kandi ugakora ku buryo wumva utuje muri wowe kuko bizagufasha gukira umutwe, ugomba kandi kunywa amazi menshi kuko na byo ari ingenzi.
Ushobora kuba urwaye umutwe ifite inkomoko ituruka ko wigeze kugira impanuka ugakomereka mu mutwe (chute, coup du lapin) cyangwa ukaba urwaye ikibyimba mu mutwe, icyo gihe byaba byiza witabaje abaganga b’inzobere byihuse bakagusuzuma bakamenya neza icyaba kigutera umutwe ndetse bakakuvura ikigutera uwo mutwe hakiri kare.
Niba uhorana umutwe udakira usabwa kandi kwipimisha umuvuduko w’amaraso (hypertension), ndetse n’isukari yo mu maraso (blood glucose), kuko ushobora kuba ufite umuvuduko mwinshi w’amaraso cyangwa isukari nyinshi yo mu maraso bikaba ari yo ntandaro y’umutwe uhoraho, usabwa rero kugenzura umuvuduko w’amaraso ndetse n’isukari ntibijye hejuru kuko bishobora kugira izindi ngaruka mbi cyane ku buzima bwawe.
0 comments:
Post a Comment