Nkuko bitangazwa na Dr Sylvain Chedru impuguke mu kurwanya itabi n’ingaruka zaryo ku bantu barinywa, avuga ko itabi ari kimwe mu ibiyobyabwenge bifatwa n’abantu benshi ku isi birengagije ko rigira ingaruka mbi kandi nyinshi ku buzima bw’umuntu muri rusange kandi bikaba bigorana kurireka, akomeza atangaza ko ariko hari inama wakurikiza zagufasha kureka itabi.
Mbere na mbere ni ngombwa kubanza kumenya ko Itabi rifite uburozi bwo mu Bwoko bwa Nicotine ku buryo rigira ingaruka mbi cyane ku muntu urinywa. Buri mwaka habarurwa abantu benshi ku isi bapfa buri munsi bazize ingaruka z’itabi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye. Mu ngaruka zikomeye zo kunywa itabi harimo nko kuba umuntu unywa itabi aba afite ibyago byinshi byo kurwara Cancer nyinshi zitandukanye. Muri zo twavuga nka Cancer y’ururimi, Canser y’umuhogo, Cancer y’ibihaha, Cancer y’ubwonko ndetse n’izindi ndwara nyinshi zitandukanye zifata imyanya y’ubuhumekero. Itabi rikaba ari ribi cyane kandi ku babyeyi banywa itabi batwite kuko rigira ingaruka mbi nyinshi ku mwana uri mu nda.Hari n’ibindibitakwirengagizwa nko kuba umuntu unywa itabi anuka mu kanwa ku buryo bituma abo babana bamwinuba, kuba ahora anukaho umwotsi aho ari hose, akenshi ahorana inkorora idakira ishobora kuba ifite aho ihuriye n’izindi ndwara, itabi rituma amenyo ahindura ibara kubera umwotsi uba wuzuyemo uburozi bwa Nicotine tutirengagije kandi ko itabi riteza ubukene mu muryango kubera ko amafaranga arigurwa aba atari macye.
Dore rero zimwe mu nama zagufasha kureka itabi :
- Kugenda ugabanya gake gake urugero rw’itabi wanywaga buri munsi kugeza uriretse burundu.
- Kwiyumvisha ibibi by’itabi kandi ukifatira umwanzuro wa kigabo wo kureka itabi nta gahato.
- Kwirinda kugendana n’abantu mwarisangiraga cyangwa ukeka ko batuma urisubiraho.
- Gushakisha ikintu wazajya ukora ku buryo utazajya utekereza cyane ku itabi.
- Kwegera abaganga bakakugira inama z’uburyo wahindura imitekerereze ku bijyanye n’itabi.
Twabibutsa ko ubusanzwe nta miti ihari yakoreshwa igatuma umuntu areka itabi, kuko imiti ihari ifasha umuntu wamaze kwifatira icyemezo cyo kureka itabi amaze gusobanukirwa n’ingaruka mbi ziriturukaho. Imwe muri iyo miti twavuga nka Champix® na Zyban® ikaba ubu ikoreshwa cyane mu bihugu byateye imbere mu gufasha abifuza kureka itabi. Twabibutsa kandi ko ubu abantu benshi bashobora kureka itabi nta miti yindi bakoresheje ahubwo ari bo bifatiye icyemezo cya nyuma cyo kurireka.
0 comments:
Post a Comment