Ikipe y’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Surrey, bakoze ubushakashatsi mu rwego rwo kugaragaza uruhare amajwi y’inyoni ashobora kugira ku mibereho myiza ya muntu n’icyo ashobora kongera ku mitekerereze y’umuntu.
Eleanor Ratcliffe, umunyeshuri mu cyiciro cya gatatu, mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu (psychologie) yasobanuye ko ngo byanze bikunze umuntu ashobora kurangazwa n’amajwi atandukanye y’inyoni, ngo nko mu gihe umuntu ari ahantu hashobora kumvikana inyoni (muri nature) ngo ibi bigira ingaruka nziza kuri we nko kumva amerewe neza muri we, akumva afite akanyamuneza.Gusa ngo ntibaramenya niba niba amajwi y’inyoni umuntu yumva mu isanzure ashobora kugira ingaruka nziza ku bijyanye no kugubwa neza kwa muntu nk’amajwi umuntu yaba yarafashe mu bundi buryo ku buryo yaba yafata ayo majwi ku kintu gishobora kuyafata akaba yayumva atanagombye kujya mu isanzure.
0 comments:
Post a Comment