Muri iki gihe hagaragara ubukonje bwinshi ndetse akenshi ugasanga n’imvura igwa ariko umuntu atari abyiteguye, rimwe na rimwe akananyagirwa bitewe n’aho imvura imusanze uko hateye,ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara ya grippe ikunze kugaragara cyane muri aya mezi bitewe n’uko ikirere kiba cyifashe.
Iyi ndwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi yitwa Orthomyxoviridae ishobora gufata ibiguruka, inyamabere zimwe na zimwe ndetse n’abantu, yandura ku buryo bworoshye ariko ugasanga abantu bamwe ibazahaza cyane kurusha abandi bitewe n’uko ubwirinzi bw’imibiri yabo (immunité) buhagaze.Mu bimenyetso biranga iyi ndwara harimo kumva umuntu ananiwe umubiri wose ariko cyane cyane mu ngingo, kuribwa umutwe, kubabara mu muhogo, agakorora, kumva washoreza kuko uba wumva mu mazuru hari ibintu birimo, hari kandi n’abagira umuriro ushobora kugera kuri dogere selisiyusi 38.5, kugira isesemi ndetse no kuruka ku bana. Iyi ndwara ikunda gukomerera cyane abana bato ndetse n’abantu bageze mu za bukuru. Mu gihe ivuwe neza ishobora kuba ikize hagati y’iminsi 2 ndetse n’4 ariko umunaniro (asthénie) ukaba wamara kugera ku byumweru 2.
Nyamara nubwo iyi ndwara ikunda kwitiranwa n’izindi bigira imimenyetso byenda gusa, ni ikibazo gikomeye mu rwego rw’isi kuko abantu babarirwa hagati y’250.000 na 500.000 bapfa buri mwaka bazize iyi ndwara. Nko mu gihugu cy’u Bufaransa honyine ngo iyi ndwara ihitana abantu bagera ku 1000 buri mwaka cyane cyane abana n’abageze mu zabukuru.
Mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara rero mu bihugu byateye imbere bagira urukingo rw’iyi ndwara, ariko mu gihe utabonye uru rukingo kandi ukaba wiyumvamo ibimenyetso by’iyi ndwara nk’uko twabibonye haruguru icyiza ni ukujya kureba umuganga kugira ngo agufashe kuko iyo itavuwe neza ishobora gutera izindi ngaruka zirimo Asima nko bana bato.
Kwirinda iyi ndwara rero ntibyoroshye kuko ari indwara yandura ku buryo bworoshye ariko icy’ingenzi ni ukwirinda kwinyagiza nk’ubu turi mu gihe cy’imvura tukagerageza kwifubika no gufubika abana. Ikindi kandi ku muntu wumva afite ibimenyetso by’iyi ndwara, icyiza ni uko yakwihutira kujya kwa muganga kugira ngo bamufashe kandi ari no mu rwego rwo kugira ngo atanduza abandi kuko twabonye ko iyi ndwara ishobora kwandura ku buryo bworoshye. Uyirwaye agomba gukaraba intoki kenshi ku munsi kugira ngo iyi ndwara itaba yakwandura biturutse mu ntoki mu gihe yaba yahuye n’abandi bantu akabasuhuza. Ikindi kandi ni ukwirinda ko umuntu urwaye iyi ndwara hari amatembabuzi mwahuza nk’iyo yitsamuye cyangwa se akoroye.
0 comments:
Post a Comment