Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara y’umusinziro izwi ku izina rya Tse-Tse yaba iri mu nzira zo kugenda ishira ku isi

Nk’uko urubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rubitangaza, ngo iyi ndwara yo gusinzira cyane kandi buri mwanya iterwa n’agakoko kitwa ‘trypanosome brucei gambiense’ kakaba gatwarwa n’isazi bita Tse-Tse, noneho mu gihe iyi sazi irumye umuntu, ka gakoko kaboneraho kwinjira mu mubiri kagatera indwara.

OMS iratangaza ko isazi ya Tse-Tse iboneka mu bihugu 36 biri munsi y’ubutayu bwa sahara ku mugabane w’Afurika kandi iyi ndwara iterwa na tse –tse ikaba yibasira cyane abantu batuye mu byaro, harimo abakora imyuga y’ubuhinzi, uburobyi ndetse n’abahigi bo mu mashyamba.

Ku mibare batangaza kuri uru rubuga, bavuga ko 95% by’iyi ndwara biterwa n’isazi ya Tse-Tse igihe irumye umuntu. Gusa kandi nyuma y’ingamba zafashwe n’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo gukumira iyi sazi, raporo ya OMS yatangajwe muri 2009 yagaragaje ko umubare w’abarwayi ba Tse –Tse wagabanutseho 10.000 nyuma y’imyaka mirongo itanu ishize ku buryo mu mwaka wa 2010, abarwayi ba Tse –Tse bageraga ku 7.139 gusa.

Bakomeza bavuga ko iyi ndwara yandura iyo umuntu arumwe n’isazi ya Tse-Tse ariko kandi umubyeyi utwite wanduye iyi ndwara na we ashobora kwanduza umwana we, cyane cyane ko agakoko gatera iyi ndwara gashobora kunyura mu ngobyi y’umubyeyi (placenta) bityo kakaboneraho kugera mu mwana atwite. Ku bantu bakora muri za laboratwali na bo ngo bashobora kwandura iyi ndwara igihe bijombye urushinge rwanduye twa dukoko dutera Tse-Tse.

Mu bimenyetso bigaragara mbere by’ iyi ndwara harimo kwishimagura aho warumwe n’aya masazi, kuribwa mu ngingo, kugira umuriro ndetse no kubabara umutwe. Igihe agakoko ka trypanosome kageze mu bwonko,OMS ivuga ko umurwayi atangira kugaragaza ibindi bimenyetso birimo guhinduka kw’imyitwarire, kwitiranya (confusion), kutumva neza ndetse no guhindagurika kw’ibihe byo kuryama no gukanguka ndetse gusinzira cyane.

OMS ikaba isaba abantu kwirinda iyi ndwara batema ibihuru bishobora kubika aya masazi, kwambara bakikwiza igihe bagiye mu mashyamba kandi bakagana munganga igihe babonye ibimenyetso bidasanzwe kuko iyi ndwara iyo itavuwe irica.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo