Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ingaruka z'Urusaku rw'Imiziki k'Urubyiruko

Muri iki gihe usanga benshi mu rubyiruko aho bari birirwa ndetse bakarara mu rusaku rw’imiziki nko mu tubyiniro cyangwa abandi bumva amaradio. Ibi bamwe bemeza ko bimaze kurenza urugero bikaba bitera ingaruka nyinshi haba mu mibanire yabo n’ababyeyi cyangwa ababarera, ndetse bikarenga bikica amatwi y’urubyiruko rufite umuco wo kumva imiziki yuzuye urwo rusaku.

Nk’uko ubushakashatsi bugaragara ku rubuga rwa interineti audition-info.org rubigaragaza, hagati y’urubyiruko rufite imyaka 20-24 rugira ibibazo byo gukurikirana ubukwe n’ibiganiro byo mu muryango, mbese bakigira ntibindeba baratwawe n’imiziki ku buryo ngobigoye kubabwira gutega amatwi umuntu ngo bamwemerere.

Ingaruka zo rero ngo zirenga kuba badashobora kumvikana n’imiryango bikagera ubwo n’amatwi apfa.

Urusaku rurenze rw’imiziki ngo rutuma umuntu agira ubuzima bubangamye (une vie gênée), bwuzuyemo amahane n’umushiha, kugira umunaniro, umutima utera ku buryo budasanzwe, uburibwe bwo mu matwi, no kugabanya imikorere y’ubwonko. Bityo rero, abahanga bakaba bagaragaza ko ikiruhuko ari ngombwa kandi ko ari ngombwa kugabanya umuco wo kwiriza urusaku rw’imiziki mu matwi.

Uru rubuga kandi rugaragaza inama z’uko urubyiruko rukwiye kwitabira kugabanya urusaku rw’amajwi, ibyumvishirizo bifite amapamba mu matwi (écouteurs). Kuri ibyo ngo rukwiriye kwitabira ibiganiro byo mu muryango no gufata umwanya wo guceceka umuntu akitekerezaho (méditation personelle et le silence).

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo