Mu gihugu cy’u Bufaransa ngo abaturage baho usanga baganya cyane umunaniro. Ibi ariko birashoboka ko no mu Rwanda, kimwe n’ahandi ku isi ari ko bimeze. Impamvu ni uko bitewe n’uko kiremwa muntu abaho mu kazi ke, gasaba igihe kinini, usanga umunaniro uri hose. Aha rero ni ho indwara yitwa dépression (agahinda) ikunze kugaragararira kuko kimwe mu bimenyetso byayo ari umunaniro.
Wari uzi uko wamenya ko umunaniro ufite utaragera ku rwego rwo kuba dépression?Igisubizo mu bitekerezo kiroroshye, ariko nyamara ubusobanuro buragoye, impamvu ni uko umunaniro ugendana na dépression, kuko kimwe kiranga ikindi.
Umunaniro ni kimwe mu bitera dépression. Umunaniro, kugira stress, kwiheba no kubura ibitotsi, byose ni ibitera dépression. Ariko kandi umunaniro ni kimwe mu bimenyetso bya mbere biranga dépression.
Gutandukanya umunaniro usanzwe na dépression, ni ingenzi kuko mu gihe usanze uri mu rwego rwo kugira dépression, ugomba kwihutira kugana muganga.
Dr Daniel Scimeca, ukuriye itsinda ry’abaganga bavura mu bijyanye n’ubuvuzi bwa bene izo ndwara, aratanga inama 10 zishobora kugufasha kumenya ko wowe cyangwa mugenzi wawe afite dépression yihishe inyuma y’umunaniro. Mu nama ze, Dr Scimeca akaba atangaza ko kugiora ngo umuntu abashe kubisobanukirwa neza agomba gusuzuma ibi bibazo bikurikira :
1. Kubyukana umunaniro, kuva wicuye
2. Gusinzira bigoranye kandi nabi
3. Kuba utacyumva agaciro ku bintu byagushimishaga mbere
4. Ntugishaka umuntu ukubwira inkuru runaka ndetse nta kintu wumva cyagufasha kwishima
5. Wumva buri gihe uribwa
6. Kugubwa nabi nyuma yo gufungura
7. Kumva ikirahure cy’inzoga cyangwa 2 byagufasha kumva icyanga cy’ibintu
8. Kuba umuntu ari mu gihirahiro, (kubura aho werekera mu bitekerezo)
9. Ntukimenya gushyira umwanya wawe ku murongo bitewe n’icyo ugiye gukora
10. Kuba utakimenya gufata umwanzuro w’icyo ukora
Niba bimeze bitya rero, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo uhabwe ubufasha.
0 comments:
Post a Comment