Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Isuku y'intoki ntiyoroshye nk'uko bitekerezwa

Ntabwo bihagije gukaraba intoki gusa kugira ngo wirinde udukoko (virus) dushobora kugutera indwara ahubwo ni ngombwa no kumenya igihe ndetse n’uburyo bikorwa.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Figaro ngo umwaka ushize icyorezo cy’ibicurane H1N1 cyabaye imbarutso yo gushimangira kubahiriza amategeko y’isuku yoroheje afasha mu kwirinda kwandura : Kutikora ku maso cyangwa ku mazuru ufite intoki zanduye, gushyira ukuboko ku mazuru mu gihe witsamuye, no kujugunya mouchoir umaze kwisukura.

Ariko cyane cyane gukaraba intoki ni ngombwa mu bihe bimwe na bimwe nka nyuma yo gukora ingendo rusange , wateruye agahinja cyangwa ugiye kureba umurwayi ,mu buryo bwo kwirinda no kurinda abandi ibyago byo kwandura.

Ariko isomo ntiryatanze umusaruro nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu cyo kurinda no kwigisha ubuzima (Institut national de prévention et d'éducation pour la santé (INPES)). Mu iperereza ryakozwen’icyo kigo abafaransa bari ku kigereranyo cya 40% batangaza ko badakaraba intoki nk’uko bitegetwe mbere yo gufungura, naho 66% ntibakaraba nyuma yo kwisukura ku mazuru(kwimyira), 12% ntibajya bakaraba naho 31% bo bakaraba gake cyane. Ibi bikagaragaza rero ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo haterwe indi ntambwe.

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza ngo abaturage b’abafaransa si bo bonyine bagira ingorane mu isuku y’intoki. Inyigo dukesha abashakashatsi bo mu ishuri ry’ubuvzi rya Hanovre muri Allemagne igaragaza ko abanyeshuri b’ubuganga babiri kuri batatu ntibazi igihe bagomba gukarabira intoki igihe babonanye n’abarwayi. Mu bibazo birindwi bahuye nabyo niba gukaraba ari mbere yo kubonana n’umurwayi cyangwa nyuma yo gukora uburiri bw’umurwayi,….umwe gusa kuri batanu ni we wabashije gutanga ibisubizo bitanu byiza kandi ikibabaje ngo ni uko abo banyeshuri ari bo bafatwaga nk’abafite ubumenyi ku isuku y’intoki.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo