Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kanseri y’umwijima!

Umwijima ni imwe mu nyama zigize umubiri w’umuntu, ikaba ifite akamaro kanini mu buzima bwe.

Mu mimaro myinshi iyi nyama ifitiye abantu harimo nko kubika vitamine zitandukanye zitunga umubiri wacu, n’ibiribwa bishobora gutunga umubiri ari byo bita mu rurimi rw’igifaransa « éléments nutritif », bimwe mubitunga umubiri byaba ibinyura mu maraso cyangwa ibifasha igogora, umwijima ubigiramo uruhare runini kuko ariwo utanga ibifasha umubiri ubinyujije mu maraso.

Kanseri y’umwijima irimo amoko 2 :

Le cancer primitif: Iyi kanseri iba mu mwijima ariko ikaba ishobora gukwira no mubindi bice bigize umubiri.

Le cancer metastatique: Iyi kanseri ifata igice cy’umubiri ndetse n’umwijima byumwihariko. Utunyangingo twa kanseri dushobora gufata byoroshye umwijima tunyuze mu maraso nk’uko ufite umumaro wo kuyungurura amaraso.

Utu tunyangingo twa kanseri tukaba dukunze kwibera mu rura rw’amata, mu mpindura, mu gifu, mu mabere ndetse no mu bihaha.
Muri rusange iyi kanseri y’ umwijima ikunze kugaragara ku bantu barengeje imyaka 60 y’ubukure. Iyi kanseri yibasira abagabo cyane kurusha abagore, ikaba igaragara cyane muri Canada kuko ihitana abantu bagera ku 1800 buri mwaka.


Ibitera iyi kanseri

Kugeza ubu ntiharaboneka igitera iyi kanseri nyacyo ariko hari ibyo umuntu ashobora kuvuga birimo:

-Virusi itera amashyira mu mwijima
-Gutakaza imbaraga ku mubiri
-Kugira isukari ikabije mu mubiri
-Bumwe mu burozi buba mu mubiri w’umuntu aribyo bita mu rurimi rw’igifaransa « champignons (les aflatoxines), le chlorure de vinyle, les stéroïdes anabolisants et l'arsenic
-Kunywa itabi

Ibimenyetso :

-Amazi agaragara mu mwijima no mu rura rw’amata
-Ibara ry’umuhondo rigaragara ku ruhu no kugira amaso afite ibara ry’umweru
-Kugira umuriro
Gucika intege
-Kugira isesemi
-Kugira ububabare mu mbavu
-Kubura ubushake bwo kurya
-Gutakaza ibiro
-Ububabare mu mugongo, mu mbavu
-Kugira inkari zijimye
-Kuvira imbere

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo