Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ku myaka 12, Thomas Suarez arakora ibitangaza mu ikoranabuhanga

Thomas Suarez, Umwana w’Umunyamerika ufite imyaka 12 y’amavuko amaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu rwego rw’ikoranabuhanga kandi akaba afite ingamba zo gushishikariza abana bari mu kigero cye kwagura impano zabo badatinya kuzerekeza mu ikoranabuhanga.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet : www.ted.com, ngo uyu mwana w’imyaka 12 yabashije kwiyigisha uburyo bushya bwo gukoresha telefone yo mu bwoko bwa iphone.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa gatandatu mu Ishuri ryitwa « Middle School » riherereye mu mugi wa South Bay muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo guhera mu bwana bwe yakundaga gukorakora ku byuma by’ikoranabuhanga nka mudasobwa. Muri iyi minsi ngo akaba yibanda cyane ku bikorwa by’imikoreshereze ya za porogaramu zimwe na zimwe, haba kubkira ku buryo busanzwe agashyiraho ubwe ndetse no kurema ubwe bwite, by’umwihariko ubwo yamaze kugaragaz bushya bwo gukoresha iphone, nk’uko bikomeza bitangazwa na ted.com dukesha iyi nkuru.

Ku myaka ye 12 rero, uyu mwana Thomas Suarez akaba amaze gushyiraho sosiyete ye yitwa CARROTCORP izajya ikora ikanagurisha amatelephone ndetse n’amaporogaramu atandukanye.

Kugeza ubu kandi akaba amaze gushyiraho club ku ishuri yigaho kugira ngo abandi bana bo mu kigero cye babone uko bubaka banasangire impano zabo badatinya ikoranabuhanga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo