Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kudasabana n'Umwana Bimutera Umubyibuho Ukabije

Mu busanzwe, tuzi ko imirire mibi ndetse no kudakora siporo cyangwa se imirimo isaba imbaraga ari byo biza ku isonga mu gutera izamuka rikabije ry’ibiro ndetse n’indwara y’umubyibuho ukabije.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi bo muri Kaminuza yo muri Leta ya Ohio, ngo abana badasabana n’ababyeyi babo bafite ibyago byikubye kabiri byo kurwara umubyibuho ukabije ugereranyije n’abana bagirana ubusabane n’ababyeyi babo, ibi bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe ku bana 977 n’ababyeyi babo.

Ubu bushakashatsi rero bukaba bwarerekanye ko ko abana bafite mu kigero cy’amezi 15, 24 na 36 baba bagomba kugira udukino bakina n’ababyeyi babo. Abana rero bangana na 26% batagira ubu busabane hagati yabo n’ababyeyi babo usanga bafite umubyibuho ukabije mu gihe mu bana basabana n’ababyeyi babo 13% ari bo bagira ubu burwayi.

Topsanté.com dukesha iyi nkuru, ikaba ivuga ko abana bahura n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije bakiri bato baba bafite ibyago byo kurwara indwara z’umutima, diabete n’izindi. Gukura neza k’umuntu rero ngo ntibisaba gusa kugaburirwa ibikenewe n’umubiri, ahubwo ngo n’ubusabane n’umubyeyi ni ngombwa cyane. Ubusabane hagati y’umwana na mama we rero bukaba ngo bukenewe mbere y’ibindi byose byarinda umubyibuho ukabije.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo