Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kunanirwa cyane biza ku mwanya wa mbere mu gutera kanseri

Ushobora kubaho nta munaniro bityo ukagira ubuzima buzira indwara karande nka kanseri ndetse n ibindi bibazo ku buzima bwawe bituruka ku munaniro ukabije. Bizwi neza ko iyo umuntu ananiwe cyane, umubiri we ukora umusemburo mwinshi witwa cortisol ku buryo urenga urugero rwawo rusanzwe mu maraso. Uyu musemburo ukaba ugira ingaruka zikomeye ku mubiri zirimo kugabanya ubushobozi bw’umubiri bwo kwirinda indwara. Ni ukuvuga ko mu gihe uyu musemburo ukomeje gukorwa ku bwinshi bituma umubiri utabasha kwica cellule cyangwa se uturemangingo dushobora kuvamo kanseri, ari byo bituma umunaniro ukabije uza ku isonga mu gutera kanseri.

Nk’uko tubikesha naturalnews.com bavuga ko igihe cyose uyu musemburo wa cortisol ubaye mwinshi kurenza urugero rwawo, utuma ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara bugabanuka ndetse n’igogorwa ry’ibiryo ntiribasha kugenda neza kandi uyu musemburo utuma urugero rw’isukari mu maraso ruzamuka. Ni yo mpamvu umunaniro ushobora gutuma urwara izindi ndwara nyinshi zirimo na diabete.

Igihe umuntu abashije kumenya uburyo uyu musemburo waguma ku rugero rwawo nyarwo mu maraso bigabanya ibyago bye byo kurwara kanseri ndetse n’izindi ndwara nka diabete.

Uyu musemburo ushobora kujya hejuru y’urugero rwawo rusanzwe igihe:

-Umuntu ananiwe bikabije
-Gukora imyitozo ngorora mubiri mike cyangwa myinshi cyane
-Kutaryama ngo usinzire

Kuruhuka bihagije, kurya indyo yuzuye ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri ni bwo buryo bwatuma umuntu aruhuka mu mutwe ndetse n’uyu musemburo wa cortisol ukaguma mu rugero rwawo nyarwo mu maraso, yirinda kanseri n’izindi ndwara.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo