Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kurwanya Umubyibuho:Amasahani yo kuriraho y’ibara ry’umutuku ngo yaba afasha mu kugabanya umubyibuho ukabije

Kurira ku masahani cyangwa ngo gukoresha ibisorori by’ibara ry’umutuku abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bale batangaje ko bifasha abantu gutakaza ibiro iyo barya ngo bakaba bafata amafunguro make iyo barira kuri aya masahani kurusha uko baba barira ku isahani y’umweru cyangwa iy’ubururu.

Itsinda ryabashakashatsi bo mu kigo cyiga ku mibereho yo mu mutwe bo muri iyi Kaminuza bagaragagaje ko ibara ry’umutuku mu busanzwe risobanura umupaka uvuga ngo hagarara « Stop ! » mu bijyanye n’amategeko yo mu muhanda. Iri bara rikaba n’ubusanzwe rikoreshwa henshi rigaragaza kabutindi ahantu habujijwe kunyura n’ibindi. Iri bara kandi ni n’ibara ry’amaraso.

Aba bahanga bakoze ubushakashatsi bugera kuri bubiri mu bwa mbere bwakozwe bakaba barakoresheje abanyeshuri 41 b’igitsina gabo basabwe kunywa ibinyobwa by’ibinyabisukari bitandukanye. Igice cyabari bagize aba banyeshuri bahawe ibi binyobwa mu bikombe bya purasitiki bisa n’ibara ry’umutuku abandi bahabwa mu bikombe by’ibara ry’ubururu.

Abanyeshuri bahawe mu bikombe by’umutuku banyoye 40 % by’ibyari mu gikombe uyu mubare ukaba wari hasi ukurikije n’abanyeshuri banywereye mu bikombe by’ubururu. Aha bakaba bavuga ko buri munyeshuri yanyoye amazi ahagije mbere yo kunywa iyi mitobe kugira ngo hataza kubaho impamvu y’inyota ibi bikaba bisobanura ko ngo iyi mibare babonye isobanura ko aba banyeshuri badakunda cyangwa banga ikinyobwa ngo ko ahubwo ari ibara ryabigizemo uruhare rukomeye.

Ibara ry’umutuku risobanura stop hagarara!

Umuyobozi w’iri tsinda we yasobanuye ko Ibara ry’umutuku basobanura ko rigira ingaruka zihuse ku miterere y’umuntu cyane. Bakavuga ko umuntu agiye atekereza ko iri bara rivuga guhagarara gukora ikintu kibi ryajya rifasha abantu kudafata ibinyobwa birimo amasukari menshi ajya yangiza ubuzima bw’abantu.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya kabiri abahanga mu by’ubumenyamuntu bakaba barifuje kumenya niba babona ibisubizo bimwe ku bushakashatsi bari bakoze mbere none ho bakoresheje ibiribwa. Bakaba barafashe abandi bantu 109 bakoresheje isahani y’umutuku iy’ubururu niy’umweru ziriho bureti 10.

Mu bisubizo babonye bakaba barasanze koko ibara ry’umutuku nta apeti ryaba ritera abaririraho ngo kuko abantu bari bafite amasahani yiri bara bariye 1/2 cya bureti bahawe ukurikije abandi bari baririye ku masahani y’ayandi mabara.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo