Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kuryama heza bitera ubuzima bwiza

Iyo umuntu aryamye heza agira ubuzima bwiza cyane kuko aba yirinze n’indwara zimwe na zimwe zituruka ku mwanda.

Ibi biremezwa n’abagore bo mu Kagali ka Mbogo, Umurenge wa Gikonko ho mu Karere ka Gisagara, nyuma yo gutangiza gahunda yo kuryama heza bigurira imifariso.

Kugeza ubu imiryango 430, imaze guca ukubiri n’indwara ziterwa no kuryama habi nk’amavunja, ubuheri buterwa no kuribwa n’imbaragasa n’ibindi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gikonko, avuga ko babona hari icyahindutse ku baturage, ku buryo ngo niyo bagenda mu nzira ubona bakeye, mu gihe bakiryama ku buriri bw’ibyatsi batigeraga bakaraba.

Ubuyobozi bw’inzego z’abagore mu Karere ka Gisagara bukaba butangaza ko bushishikariza abagore bose kwitabira iyi gahunda kugira ngo barusheho kugira isuku irambye, by’umwihariko iyo ku buriri.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo