Ubusanzwe kuzana uruhara ukunze gusanga ari ikintu gisa naho kiganje ku gitsina gabo cyane ugereranije n'igitsina gore ndetse nanone bikiganza ku bageze mu za bukuru ariko ikiri cyo nuko n'igitsina gore gishobora kuzana uruhara ndetse rimwe na rimwe n'abahungu bakiri bato bashobora kuruzana bitewe n'impamvu runaka.
Nkuko bitangazwa na medicinenet.com, ngo hari impamvu nyishi zishobora gutuma umuntu azana uruhara kandi zigatandukana ku bagabo ndetse n'abagore, Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko umuntu atakaza nibura imisatsi iri hagati ya 100 ni 150 ku munsi ko ari ibisanzwe kuri buri wese. Umusatsi w'umuntu umera mu byiciro (phases) bitatu ari byo bikurikira :1. Ikiciro cya mbere cyitwa anajene(Anagen): Iki ni ikiciro cyo gukura k'umusatsi uva mu turemangingo dushinzwe kuwukora.
2. Ikiciro cya kabiri cyitwa terojene(telogen): Iki ni ikiciro igihe umusatsi uba warangije gukura nta zindi mpinduka utegereje.
3. Ikiciro cya gatatu bita katajene (catagen): Ikiciro umusatsi uba wararangije gukura noneho ugatangira gutakara buri munsi.
Uriya musatsi umuntu yigoshesha n'uko uba ugeze mu kiciro cya terojene nta zindi mpinduka utegereje kuko n'icumi ku ijana (10%) by'umusatsi uri ku mutwe uherereye muri cyo.
Kuzana uruhara rero no gutakaza umusatsi ku muntu uwo ari we wese ntaho bihuriye n'indwara iyo ari yo yose ndetse n'imirire ya buri munsi ye ntaho ihurira no gutakaza umusatsi, hanyuma ikindi n'uko umusatsi ushobora kunyunyuka (thinning) bitewe n'uruhererekane rw'imiryango, akoko cyangwa gusaza ku muntu kuko guhera ku myaka mirongo itatu abagore n'abagabo batangira guhura n'iki kibazo cyo kunyunyuka k'umusatsi bitewe n'imihindagurikire y'imisemburo (hormonal changes) yo mu mibiri yabo hakiyongeraho umunaniro umuntu agira rimwe na rimwe, ihindagurika ry'imisemburo mu gihe cyo gutwita, cy'ubugimbi n'ubwangavu hamwe no mu gihe umugore yaciye imbyaro byose bishobora gutuma umuntu atakaza umusatsi ndetse arikobikaba ntaho bihuriye nokumera uruhara.
0 comments:
Post a Comment