Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ni byiza ko umwana aryama amasaha 9

Abashakashatsi bagaragaje ko abana baryama amasaha atari hejuru y’umunani ku munsi bishobora kubagiraho ingaruka kuko ngo bataba baruhutse neza.

Nk’uko abantu benshi bavuga ko kuryama ari ingenzi, ngo ni byiza ko n’abana bitabwaho mu miryamire yabo kugira ngo bibafashe kwirirwa neza nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe ku bana 142 bo mu mashuri abanza mu gihughu cya Espagne.



Nk’uko aba bashakashatsi bo mu gihugu cya Espagne babitangaje, ngo aba bana bakunze kugira ikibazo cyo kudasobanukirwa n’imibare mu ishuri ndetse ngo n’imyandikire yabo kimwe n’imyumvire yabo mu ishuri ikaba iri hasi. Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko uku kudasinzira umwanya munini ku bana b’imyaka itandatu n’irindwi bishobora kuba biterwa no kumara umwanya munini bareba television cyangwa se bari imbere ya mudasobwa.



Prof. Russell Foster, umwarimu ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Kaminuza ya Oxford, yakomeje avuga ko igihe cyose umwana ataryamye byibuze amasaha 9 mu ijoro bimugiraho ingaruka nini cyane mu byerekeye imitekerereze ndetse n’imikorere y’ibintu bimusaba gukoresha ubwenge.




Tubikesha: 7sur7.be

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo