Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa indwara y’agahinda n’uko yakwirindwa

Indwara y’agahinda ni indwara ifata abantu bakagaragazwa no kuba barahungabanye, bakagaragara ko badafite ingufu ndetse bakaba badashobora gukomeza ibyo baba barimo. Bakunda guhora bahuzagurika, bakaba bagaragara nk’abatishimiye ubuzima bigaragazwa no kwiheba bikabije cyane.

Iyi ndwara ikunda kwibasira abantu bahuye n’ibibazo bikomeye mu buzima, abibana basa nk’aho bari mu isi ya bonyine ndetse n’abantu babana n’indwara zikomeye zidakira (maladies inculables) nka SIDA na kanseri

Iyi ndwara akenshi iterwa n’ibibazo byo mu muryango igihe badashobora kubibonera ibisubizo bikwiriye, kugira ubukene burenze urugero ntibabashe kubyakira mu buzima bwabo. kuba baranduye indwara zidashobora gukira ntibabashe kubyakira.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abarwayi ba SIDA, kanseri n’izindi ndwara zidakira bashobora gufatwa n’iriya ndwara y’agahinda. Na none ngo igihe umuntu abana n’ibibazo by’ihungabana ntibibashe kuvurwa na byo bitera iyi ndwara y’agahinda. Ikindi kandi ngo ababyeyi babaye inshike ntibabashe kubyakira na byo bishobora kubatera iyi ndwara .

Urubuga rwa internet www.umuganga .com rwegereye Uriho Jean Willy, umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’Urwanda mu ishami ry’ubuvuzi, agashami k’ubuzima bwo mu mutwe arugaragariza bimwe mu bimenyetso biranga umuntu ubana n’ indwara y’agahinda.

Dore uko abivuga: umuntu agaragara afite mu maso hijimye, kandi yihebye bavuga ko afite indwara y’agahinda igihe bishobora kumara umunsi wose bikagera mu gihe cy’amezi atandatu. Ashobora kugaragaza ibimenyetso byo kwitesha agaciro na byo bitinda bikamara igihe kirekire, kubura ibitotsi cyane cyangwa gusinzira cyane, kuba afite ibitekerezo byo kwiyahura akaba ashobora no kubishyira mu bikorwa, kurya cyane cyangwa kwanga kurya, ibi bituma abasha kwiyongera 10 ku ijana by’ibiro afite.

Kurakazwa n’ubusa bikabije, uyu muntu ashobora guhita ahungira mu gufata ibiyobyabwenge ndetse akaba yakwicira urubanza (sentiment de culpabilité).

Nubwo bimeze bitya, indwara y’agahinda ngo ishobobora kuvurwa igakira. Ubonye umuntu ugaragaje bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru, ngo ikintu cya mbere ni ukumukemurira ibibazo bijyanye n’ubuzima, kumufasha gushaka ibisubiso by’ibibazo ufite nko kwita ku bana b’imfubyi cyangwa se ababyeyi batakaje abo bibarutse bose. Na none ngo iyo uramutse ubyibonyeho, ushobora gushaka umuntu mufatanya ibyo uba urimo byose mukajya musangira amagambo (conversations) kuko ngo abantu mubana bo ubwabo bagufasha kubona ibisubizo by’ibibazo ufite. Ngo iyo biramutse bitagushobokeye, ngo ushobora kujya kwa muganga bakagufasha kuguha imiti yitwa anti –depression.


Abahanga bavuga ko iyi ndwara ikunda kugaragara cyane mu rubyiruko kuko igihe cya adolescence ni ho umuntu aba atangiye guhangana n’ibibazo byo mu buzima kandi ataragera ku rwego rwo gusobanukirwa neza ibintu byose bibaho mu buzima. Nanone ikunda gufata byoroshye abantu bahuye n’ibibazo bikomeye kandi bakaba bakibona ingaruka zabyo cyangwa babana n’indwara zidakira.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo