Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n’ indwara ifata uruhu yitwa “Ise”

Ise ni indwara ifata uruhu igaterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa ‘fungi’ mu rurimi rw’icyongereza kitwa “Malassezia furfur”. Ubusanzwe, ako gakoko kakaba kibera ku mubiri wacu. Ibi akaba nta kibazo bitera uruhu rw’umuntu, ahubwo ikibazo gitangira kugaragara iyo kiyongereye ku bwinshi. Iyi ndwara ikunda kugaragara ahantu hashyuha cyane. Bimwe mu bimenyetso biyiranga ni ibi bikurikira: Kwishimagura cyane cyane ahantu wazanye ibyuya byinshi, ishobora kandi no gufata mu gituza, ijosi, ku nda, mu maha, ku bibero, ndetse ikaba irangwa n’amabara atandukanye bitewe n’uyirwaye ibara rye ry’uruhu, umuzungu cyangwa umwirabura.

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwandura ise kurusha abandi ?

1. Abantu bakunda kubira ibyuya byinshi kandi kenshi,
2. Abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse, nk’abanduye agakoko gatera SIDA, diyabeti, abarwayi ba kanseri,
3. Abarwaye indwara z’imirire mibi,
4. Abakoresha amavuta yo mu bwoko bwa Cocoa butter.
Ni gute indwara y’ ise yavurwa ?
Imiti imwe n’imwe ivura ise, wayibona hafi yawe muri Farumasi. Iyo miti ni:
• Selenium sulphide shampoo (Selsun): uyu muti usabwa kuwoga kenshi gashoboka ndetse ukawumeshesha n’imyenda yawe,
• Ketoconazole (Nizoral) shampoo cyangwa cream.

Ise ishobora kugaruka nyuma yo kuvurwa

Impamvu ise ishobora kugaruka nyuma yo kuvurwa, ni uko agakoko gatera iyi ndwara kaba gafite ubushobozi bwo gufata mu myenda ndetse n’ibiryamirwa kakigumiramo igihe kirekire. Iyo rero imyamabro yawe itagiriwe isuku neza kandi ihagije mu gihe wigeze kurwara ise, biba byoroshye kongera kuyirwara. Mwibuke kandi ko twababwiye ko agakoko ko mu bwoko bwa ‘fungi’ mu rurimi rw’icyongereza kitwa “Malassezia furfur” ari nako gatera ise ubusanzwe kibera ku mubiri wacu. Inama ni uko imyenda ndetse n’ibiryamirwa bigomba kumeswa hakoreshejwe wa muti wa “Selsun” kandi ku bakobwa bagahinduranya buri munsi amasutiye n’indi myenda y’imbere.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo