Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n'indwara y'igicuri(Epilepsy)

Iyi ndwara y’igicuri iterwa ahanini n'imihindagurikire y'imikorere y'ubwonko igomba gutandukanywa n’indwara y'ibisazi cyangwa se ibyo bita ngo ni amashitani. Iyi ndwara ngo irica ndetse ku buryo butunguranye.

Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza umuntu urwaye igicuri: kubabara umutwe, kuribwa mu nda, kumurikirwa n'ibintu bitabaho, kubona inyenyeri kandi ntazihari, kugwa hasi akabura ubwenge, agatitira amabokon'amaguru, kuzana urufuzi , guhahamuka, kuruma ururimi ndetse no guhondobera ahanini biterwa no kunanirwa k'umubiri.

Bimwe bigaragazwa n'inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe bishobora gutera iyi ndwara birimo kubura umwuka mwiza (oxygene) uhagije mu bwonko, ihahamukakugira, klugira udusebe two mu bwonko n’ imikorere mibi y'ubwonko.

Izindi mpamvu zigaragazwa n'abashakashatsi zirimo impanuka, urusaku rw'inshi Gukubitwa mu mutwe ku buryo bigera mu bwomko no kugira ibibyimba byo mu bwonko.

Igicuri gishobora guterwa na none n'indwara zitagaragarira amaso

Bigomba gusobanuka neza ko igicuri gitandukanye n'amashitani ndetse si n’ikimenyetso cy'ubusazi; bityo umuntu urwaye igicuri ntakwiriye gushyirwa mu kato, agomba guhumurizwa ndetse agasobanukiIyi ndwara y’igicuri iterwa ahanini n' imihindagurikire y'imikorere y'ubwonko igomba gutandukanywa n’indwara y'ibisazi cyangwa se ibyo bita ngo ni amashitani. Iyi ngo ndwara irica ndetse ku buryo butunguranye.rwa ibyamubayeho akimara gutora agatege.

Igihe afashwe ngo agomba kujyanwa ahanhu hatuje hatamuteza izindi ngorane. Niba uri kumwe na we, ugomba gufungura imyenda imuhambitiye nk'umukandara karuvati n’ibifuno ndetse ngo si byisa ko yambara imyenda imufashe (kola). Uyu murwayi agomba gusegurwa umutwe akaryamishwa ku buryo ashobora gusohora urufuzi kuko bituma abasha guhumeka.

Gusa ngo ubushakashatsi bugaragaza ko Imbwa kimwe n'Injangwe na byo bishobora gufatwa n’indwara y'igicuri hagati y'umwaka umwe n'imyaka itanu (1-5) nk'uko bigaragara ku rubuga Doctissimo.

Indwara y'igicuri ntishobora kuvurwa ngo ikire nk'unko bamwe babitekereza, gusa ngo uyirwaye afata imiti imworohereza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo